IEBMIS yaguzwe n'iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu 2011, iyigura na Adapt Alt Rtd igenda ikorerwa amavugurura mu gufasha Kaminuza kugera ku ntego zayo mu bihe bitandukanye.
Mu 2019 Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yakoze ubugenzuzi kuri iyo sisitemu agaragaza ko itatanze umusaruro yari yitezweho.
Muri Mutarama 2025, yongeye gukora igenzura ricukumbuye agaragaza ko umusaruro yari yitezweho yari itarawutanga kand harimo n'ibindi bibazo.
Bimwe mu byagaragaye harimo kuba IEBMIS yari ifite ibice 14 bigomba gukoreshwa ariko ubwo igenzura ryakorwaga byagaragaye ko izikora ari eshatu gusa bikagira ingaruka ku mikorere ya Kaminuza.
Kuba UR ikishingikirije abayigurishije iyo sisitemu ku buryo iyo ishatse gushyiramo amakuru mashya bisaba guhamagara uwayikoze cyangwa uwayibagurishije kandi bidindiza Kaminuza no kuba nta bundi bubiko bw'amakuru ifite mu gihe haba habaye impanuka cyangwa ibiza byakwibasira ububiko bwayo.
Perezida wa Komisiyo y'Uburezi Ikoranabuhanga, Umuco Siporo n'Urubyiruko, Depite Rubagumya Furaha Emma, yavuze Ubuyobozi bwa Kaminuza bwagaragaje ko bimwe muri ibyo bibazo byari byakemutse kuko nk'ibice 11 muri 14 biyigize byatangiye gukora neza ndetse ko yanongerewe ubushobozi ihuzwa n'izindi sisitemu ikuramo amakuru.
Hagaragajwe ko Minisiteri y'uburezi yari iri kubaka ububiko buzajya bwifashishwa binyuze mu mushinga wa Smart education Network ifite uburyo bwo kuba yabika amakuru ya Kaminuza zo mu Rwanda ku buryo yakwifashishwa mu gihe haba habaye ikibzo mu ikoranabuhanga ryazo.
Ubwo Komisiyo yaganiraga n'ubuyobozi bwa RISA, bwagaragaje ko Kaminuza y'u Rwanda itahawe ububasha bwo kugenzura sisitemu, kandi ko hakwiye gushakishwa ingengo y'imari hagakorwa sisitemu nshya yakoreshwa.
Inteko yasabye Minisiteri y'Uburezi gukemura ibibazo bikiyigararamo kandi bigakorwa mu gihe cy'amezi 24.
Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko iyo sisitemu yaguzwe miliyari 1,7Frw nubwo kuri ubu imaze gutwara miliyari zirenga 2,8 Frw kubera gukomeza kuyitaho.
Ati 'Iyo ndebye igihombo iyi sisitemu iri gutera Leta mbona gihangayikishije cyane kandi hakwiye kugira igikorwa. Urebye amafaranga atangwa buri mwaka mu kuyitaho ni menshi, hatagize igikorwa ayo mafaranga arakomeza gutangwa kandi atari gutanga ibisubizo bikwiye. Ese ubu RISA n'izindi mpuguke ziri mu gihugu ntabwo zabasha kuyicunga no kuyitaho?'
Murora Beth ati 'Systeme ifite ibibazo byinshi ku buryo nagize impungenge ko ibibazo byatumye ijyaho itaba yarabikemuye uko byari byitezwe. Ntabwo nsubira ku mafaranga yatanzwe n'ateganywa gutangwaho.'
Yavuze ko ibibazo birimo UR yonyine itashobora kubikemura.
Bakundufite yagaragaje ko aho kuvuga ko hakwiye gukosora amakosa yagaragaye kandi hari guteganywa ko hashyirwaho indi sisitemu nshya bitari bikwiye ahubwo hakwiye kwihutisha iyo nshya.










Amafoto: Kwizera Herve