Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye mu 2023, iyi Pariki yandikishwa mu Murage w'Isi wa UNESCO. Uretse inyamaswa, iyi Pariki igira ubwoko bw'ibimera by'indabo burenga 1000, ikagira ubwoko burenga 240 bw'ibiti binini ndetse n'ubwoko bw'inyoni burenga 320, harimo izidapfa kuboneka ahandi hantu ku Isi.
Mu rwego rwo gufasha abasura iyi Pariki kwisanisha no gusobanukirwa inyamaswa ziyirimo n'uburyo zibayeho, ubuyobozi bwayo bwashyizeho ubundi buryo bushya bw'ubukerarugendo buzwi nka 'Gisakura Rope Course.'
Aha Gisakura ni hamwe mu hakirirwa ba mukerarugendo basura iyi Pariki, aho barenze ibihumbi 26 by'abayisuye mu mwaka ushize. Rope course bwo ni uburyo bwo gusura ahantu, bukunze kubera mu kirere, muri metero kenshi ziba ziri hagati y'ebyiri na 15 uvuye ku butaka.
Muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, ubu buryo bugizwe n'urugendo rwa metero 280 zirimo uduce 21. Utu duce tuba ari ukugenda ariko wigana za nyamaswa ziba muri iyi pariki.
Nk'ubu harimo aho umukerarugendo agenda yigana ahari uko igitangangurirwa kigenda, ubundi akigana ingunge, ipusi z'ishyamba n'ibindi.
Uru rugendo ariko ntabwo ruba rworoshye kuko rukorerwa ku migozi. Kurugenda bisaba gushirika ubwoba kuko aho umukerarugendo agenda hataba hashimangiye kandi ari mu kirere, ibituma umukerarugendo ashobora kugira ubwoba.
Gusa kuri Nduwe David uri mu bayobora ba mukerarugendo, amara abantu impungenge kuko "umugozi aba yambaye uba umufashe neza, ntabwo ashobora kumanuka mu kirere ngo yiture hasi."
Abakerarugendo bifuza kugenda kuri Gisakura Rope Course, baherekezwa n'abayobora ba mukerarugendo babagenda imbere. Aba ni bo babereka agace k'urugendo bagiye gukora ndetse bakagasobanura neza. Urugero, niba mugiye kugendera mu kirere, uyu muyobozi asobanura impamvu y'ako gace k'urugendo n'icyo gasobanuye.
Muri make, uru ni urugendo rugamije kwigisha mbere na mbere, ariko bigakorwa mu buryo butanga ibyishimo kuko buri wese ukoze uru rugendo adashobora kurusoza uko yarutangiye, cyane ko rurimo byinshi bimugora, uko abishobora bigatuma agira akanyamuneza.
Mbere yo gutangira urugendo, abayobora ba mukerarugendo babanza kwambika umukerarugendo imikandara, bamwe bita igisarubeti, yabugenewe. Iki ni igikoresho gishobora umukerarugendo kugenda ameze neza kuko aba asa nk'ucicayemo.
Kiba gifite umugozi, ugenda ufashe ku mugozi munini uri ahakorerwa uru rugendo muri rusange. Ibi bikoresho bikoranye ubuhanga kandi ni bishya cyane, ku buryo bidashoboka ko umuntu yagwa hasi, kabone nubwo yananirwa urugendo cyangwa akanyerera.
Nduwe ati "Iki gisarubeti ni igikoresho cyabugenewe ugenda wicayeho. Ugifataho ukagenda umeze neza kandi kirakomeye kuko cyarabugenewe. Ukagira ibihe byiza uri mu ishyamba."
Mu mwaka ushize, iyi Pariki yasuwe n'abakerarugendo barenga ibihumbi 26. aho biyongereyeho 20% ugereranyije n'abari bayisuye mu 2023. Binjirije iyi Pariki arenga miliyoni 2$.
Ibi bikomeje kwerekana uburyo u Rwanda ruri kubyaza umusaruro amahirwe ashingiye ku kubungabunga umutungo rufite nka Pariki, cyane cyane ajyanye n'ubukerarugendo.
Mu mwaka ushize, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 647$, izamuka rya 4,3% ugereranyije n'uko byari bimeze mu mwaka wari wabanje.
Mu 2005, aya mafaranga yari miliyoni 7$ gusa. Mu 2030, intego ni uko ayo mafaranga azaba amaze kugera kuri miliyari 1$, nk'uko byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RBD, Jean-Guy Afrika.

























































