Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yavuze ko batangiye kuganira n'abahakorera ku buryo bwo gutandukanya kuhakorera ibikoresho no kubicuruza, kimwe kikajya ukwacyo bitarenze uyu mwaka.
Ati 'Twatangiye kuganira n'abahakorera kugira ngo habeho gutandukanya ubucuruzi bw'ibyo bahakorera n'uburyo bwo kubikora kugira ngo na bwo bujye ukwa bwo mu bice byahariwe inganda. Ibyo bintu bibiri turi kugerageza kubikora kugira ngo ibyo bisa n'aho ari inganda bijyanwe mu nganda n'iby'ubucuruzi na byo bikorerwe ahabugenewe.'
Agakiriro ko ku Gisozi gaherutse kwibasirwa n'inkongi y'umuriro yangije igice kinini cyako ku itariki 30 Gicurasi 2025 ndetse ikaba yari inshuro ya karindwi gahiye kuva mu 2017.
Abahakoreraga bafite ibyangijwe n'iyo nkongi kuri ubu baracyari mu bihombo bikomeye batewe na yo.
Mugwaneza Jovine yabwiye RBA ko kuri ubu atarongera kubona ikindi gishoro kuko ibyo yangirjwe n'iyo nkongi bifite agaciro k'arenga miliyoni 400 Frw.
Ati 'Nari maze imyaka 17 nkorera hano. Naraje ntangirira hasi ngura 'atelier' ndayivugurura ku buryo ibyo nari mpafite ari ibintu nabonye muri iyo myaka yose nkifite n'imbaraga zo gukora. Kuba byarahiye mu munota umwe kandi ari ha hantu nari narashyize imbaraga n'uyu munsi igishoro nta cyo kandi sindabasha no kubyakira nibereye mu rugo.'
Gashayija Justin watangiranye n'ako gakiriro na we yavuze ko iyo nkongi yamwangirije ibintu bitagira ingano, we na bagenzi be bagahuriza ku cyifuzo cyo gushakirwa ahantu hatekanye bakorera kuko magingo aya n'ibigo by'ubwishingizi bidapfa kububaha kuko inkongi zidahwema kuhibasira.
Abo bahakorera bavuga ko ubwishingizi bashobora kubona byoroshye ari ubw'inyubako bakoreramo zonyine ariko ko ibirimo imbere badapfa kubuhabwa ku buryo ibirenga ijanisha rya 90% ry'ibikorerwamo bahamya ko bitishingiwe bikaba ari igihombo kuri bo.
