Rutsobe uyobora 'One Nation Radio' yiyemeje gutangiza mu Rwanda ikigo cy'ubujyanama mu by'ubuzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga yagarutseho nyuma yo kubona Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, yakuye muri Walden University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nsengiyumva yasoje amasomo ye ya Master's mu bijyanye n'Ubuzima Rusange (Public Health).

Asanzwe afite ubumenyi mu mitekerereze y'iby'ubuzima mu muryango, ubushakashatsi no guhanga ibishya mu buvuzi.

Nyuma yo gusoza amasomo, Nsengiyumva yavuze ko yishimiye intambwe yateye mu buzima bwe.

Ati 'Uyu munsi nageze ku rwego rurenze gusoza amasomo, ni intangiriro zo kuba intumwa y'icyiza. Kubona Impamyabumenyi mu bijyanye n'Ubuzima Rusange birenze inyungu zanjye ahubwo ni umusaruro w'umuhate wo kurinda ubuzima, ubusugire n'ahazaza ha sosiyete.''

Yavuze ko uru rugendo rwashobotse kubera kugira intego no kwizera ko ubumenyi bugomba gukoreshwa kugira ngo bushyigikire imibereho y'ikiremwamuntu.

Ati 'Ubu urugendo ni bwo rutangiye.''

Nsengiyumva yavuze ko afite gahunda yo gutanga umusanzu we mu buvuzi binyuze mu gushinga ikigo cy'ubujyanama muri uru rwego.

Yashimangiye ko amasomo yize yamuhaye ubushobozi bwo kuyobora impinduka zitanga umusaruro mu buvuzi mu gihugu cye.

Ati 'U Rwanda rurimo kwiyubaka nk'ahantu hakwiriye kwakira abarusura bashaka serivisi z'ubuvuzi, bitewe n'ibikorwaremezo nk'amavuriro agezweho, umutekano ndetse n'ubushobozi rumaze kubaka. Ni yo mpamvu mfite intego yo gukomeza gusaba Abanyarwanda n'abanyamahanga kugana u Rwanda kugira ngo babone ubuvuzi buboneye.''

Ikigo Nsengiyumva atekereza kuzashinga mu Rwanda avuga ko kizashingira ku nkingi z'ingenzi zirimo gusangira ubumenyi, guhuza inzobere mpuzamahanga n'abakozi b'igihugu mu gutanga amahugurwa yo kuzamura ubushobozi, kubaka icyizere no gushyiraho imikorere ishingiye ku bimenyetso byizewe.

Yavuze ko yizeye ko binyuze mu mahugurwa n'ubufatanye hazabaho gukorana n'amavuriro mu kongerera abakozi ubumenyi, kunoza imikorere no kuzamura serivisi z'ubuvuzi.

Nsengiyumva yifuza ko binyuze muri iki cyerekezo, azatanga umusanzu we mu gufasha u Rwanda gukomeza kumenyekana no kugera ku ntego yo kuba igicumbi cya serivisi z'ubuvuzi.

Yavuze ko ibikorwa bye nibitangira azakorana n'inzego z'ubukerarugendo, abafasha abakiliya n'itangazamakuru mu kugaragaza ubushobozi buri mu buvuzi no gushyigikira politiki ibwerekeye mu Rwanda.

Nsengiyumva yavuze ko azanahuza imbaraga n'abo mu rugaga rw'abaganga binyuze mu mikoranire n'amavuriro arimo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Ibyitiriwe Umwami Faisal n'Ibitaro bya Butaro, bigendanye n'ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi.

U Rwanda ruri mu rugendo rwo guteza imbere ubuvuzi ku buryo ruzaba igicumbi cya serivisi z'ubuvuzi ndetse abarwayi benshi basigaye bavurirwa mu gihugu indwara zikomeye zatuma bajya hanze.

U Rwanda rufite imashini zirimo X-Rays, Ultra Sound, MRI, CT Scan, Endoscopic Ultrasound', Multix Impact E, Ultrasound na Somatop go. Top.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yo mu Ugushyingo 2024 igaragaza ko buri mwaka hari abanyamahanga basaga 5000 bagera mu gihugu, bashaka serivisi z'ubuvuzi kuko babwizeye. Abageze mu Rwanda bashaka serivisi z'ubuvuzi mu gihembwe cya kabiri cya 2024 bari 4004, barimo 3907 bo mu Karere.

Walden University yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bayo basoje amasomo
Rutsobe uyobora 'One Nation Radio' yiyemeje gutangiza mu Rwanda ikigo cy'ubujyanama mu by'ubuzima
Rutsobe ni umwe mu basoje amasomo muri Walden University
Byari ibyishimo kuri uyu mugabo n'abagize umuryango we



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsobe-uyobora-one-nation-radio-yiyemeje-gutangiza-mu-rwanda-ikigo-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)