Tuzaharanira ko amateka yacu adasibangana: Gakuba ku Banyarwanda baba mu Bubiligi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ku wa 19 Nyakanga 2025 ubwo Abanyarwanda baba mu mahanga bizihizaga imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye. Ni igikorwa cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

Gakuba yavuze ko umunsi wo kwibohora utazibagirana ndetse uzahora mu mitima y'Abanyarwanda kuko ugaragaza uburyo u Rwanda rwari rwapfuye ariko rwongera kugarurwa ibuntu n'Inkotanyi.

Yashimiye abasore n'inkumi abagabo n'abagore b'Inkotanyi bitanze bakabohora Abanyarwanda bandika amateka atigeze yandikwa n'abandi mu bihe bya vuba.

Ati 'Mu 1994 ubwo Isi yose yari yaduteye umugongo, umuryango mpuzamahanga ugatererana u Rwanda, Ingabo zari iza RPA zafashe inshingano. Zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe, yakoranwaga ubugome bw'indengakamere. Bahagaritse urupfu, batabara igihugu, baraturokora.'

Gakuba yagaragaje ko iyo hatabaho Inkotanyi, Abanyarwanda baba batishimira ibimaze kugerwaho ubu mu iterambere 'ndetse ntabwo twakabaye tuvuga ibi tuvuga ubu.'

Gakuba yibukije ko buri wa 4 Nyakanga Abanyarwanda n'Isi muri rusange batibuka gusa ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo, hazirikanwa no kongera kubaho k'u Rwanda, ubumwe bwimuye amacakubiri, ubuzima bwimura urupfu, icyizere cyo kubaho gisimbura umubabaro.

Uyu munsi wo kwibohora mu Bubiligi wizihijwe mu gihe umubano w'u Rwanda n'iki gihugu cyo mu Burarayi utifashe neza, kuko ab'i Bruxelles biyemeje guheza inguni mu bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Bubiligi bwashinje u Rwanda kugira uruhare muri ibi bibazo, nyamara ari RDC yirengagije inshingano zayo, ikimika amacakubiri, igatoteza abaturage bayo nkana cyane cyane abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi.

Nk'aho bidahagije bwazengurutse mu Burayi bwose, bukwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya u Rwanda n'akarere.

U Bubiligi bwagiye hose busaba amahanga n'imiryango mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano, u Rwanda ruhitamo gucana umubano n'icyo gihugu.

Gakuba yavuze ko nubwo bimeze uko ariko ibyo bitabaca intege ahubwo ari umwanya wo kugaragaza ubudasa bw'u Rwanda.

Ati 'Ibi bishobora kuba byaraciye intege bamwe, ndetse byashoboraga kuba byaratumye twese ducika intege tukazibukira ariko si ko byagenze. Abanyarwanda twanze guceceka ahubwo dufata inshingano.'

Yakomeje avuga ko bateguye kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye bo ubwabo ndetse babikora mu buryo bw'u Rwanda rw'ejo kuko nta kabuza ruzakomeza gutera imbere.

Yongeye kwibutsa ko Kwibohora atari ibirori biri aho gusa, ahubwo bibumbatiye amateka y'u Rwanda ndetse ari urumuri ruzahora rumurikira Isi, kabone n'iyo ibintu byaba bibi.

Ati 'Uko ibibazo bya politiki byabaho kose, amateka y'u Rwanda ntabwo azasibangana. Azakomeza kuzirikanwa, ahabwe agaciro ndetse yigishwe.'

Yagaragaje nk'uko Inkotanyi zitigeze kuzibukira ahubwo ari wo muco Abanyarwanda bose bakwiriye gukurikiza no gukomeza kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere kabone n'iyo byaba ari ibibazo.

Ati 'Duterwa ishema cyane no kuba dukomoka ku babohoye Igihugu. Dutewe ishema n'uko dufite Umuryango [w'Abanyarwanda] ukomeye, wubashywe ndetse wunze ubumwe yewe no mu bihe bikomeye. Intero yacu ihora ari imwe ntabwo tugomba na rimwe kucika intege.'

Gakuba yasabye urubyiruko ko ari bo gihamya cya nyacyo cyo kwibohora, bakamenya ko kubaho ubu ari igitangaza, bariho kubera ko hari abamenye amaraso bakabitangira.

Ati 'Ntimuzigere mwibagirwa igiciro gikomeye cy'amahoro mufite uyu munsi.'

Igikorwa cyo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rwibohoye kandi cyaranzwe n'ibindi bikorwa byo gusabana, abitabiriye bagaragaza imbamutima zabo, banataramirwa n'abahanzi batandukanye barimo Nyiranyamibwa Suzanne, Intore Majyambere n'abandi.

Nk'uko bisanzwe iki gikorwa kandi cyaranzwe n'ubusabane hagati y'Abanyarwanda n'inshuti zabo bafashijwe n'abahanzi barimo Nyiranyamibwa Suzanne, Intore Majyambere n'abandi.

Ernest Gakuba uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi yagaragaje ko bazaharanira ko amateka y'u Rwanda adasibangana
Twagira Mutabazi Eugène, uyobora Ibuka-Mémoire et Justice - Belgique ari mu baganirije abitabiriye igikorwa cyo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye
Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne yataramiye Abanyarwanda n'inshuti zabo bitabiriye igikorwa cyo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye
Umuyobozi wa Ishuri Umuco-Liège, Twagirimana Eric mu bitabiriye igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye

[email protected]

Amafoto: Uwimana Emmy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuzaharanira-ko-amateka-yacu-adasibangana-gakuba-ku-banyarwanda-baba-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)