Umusanzu wa Dangote mu iterambere rya Afurika wagarutsweho na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ubwo bombi bahuriraga mu gikorwa cyo gutaha inyubako yagenewe ibikorwa by'imyidagaduro n'imikino izwi nka 'Zaria Courts.'
Iyi nyubako yuzuye mu Mujyi wa Kigali yubatswe na Masai Ujiri ufite izina rikomeye mu mukino wa Basketball ku Isi, aho yamenyekanye cyane ubwo yari Perezida wa Toronto Raptors.
Nyuma yo gutaha Zaria Courts, Perezida Kagame yagejeje ikiganiro ku bitabiriye uyu muhango, cyagarutse ku ngingo zitandukanye. Cyayobowe na Masai Ujiri.
Perezida Kagame yavuze ko ashima by'umwihariko Aliko Dangote kuba ari mu Rwanda ndetse yitabiriye uyu muhango.
Ati "Ndashaka gushima kuba Aliko Dangote ari hano."
Yakomeje avuga ko kimwe mu byo ashima ari igitekerezo cya 'Africa Renaissance' cyongerewe imbaraga n'uyu mukire, agamije guharanira iterambere rya Afurika.
Iki gitekerezo si gishya kuko cyavutse hagati mu kinyejana cya 20 bigizwemo uruhare n'umuhanga mu mateka ukomoka muri Senegal, Cheikh Anta Diop nyuma kiza kwamamazwa cyane na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y'Epfo.
Ni igitekerezo cyagutse kigamije guhindura amateka y'Umugabane wa Afurika ukaba ahantu hari iterambere, imibereho myiza, aho kumenyekana nk'ahantu haba urugomo, ruswa n'ubukene.
Kuri ubu Dangote yihaye intego yo kubyutsa iki gitekerezo ndetse muri Nzeri 2024 yateguye icyiswe 'African Renaissance Retreat', umwiherero wahurije i Kigali abagera kuri 40 bafite ijambo ku Mugabane wa Afurika. Wari ugamije kurebera hamwe uko amateka mabi ya Afurika yahinduka.
Muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimye uyu muhate wa Dangote.
Ati "Ari inyuma y'icyo gitekerezo, nashakaga kugaragaza ko bamwe muri twe twishimira gukorana nawe n'abandi bayobozi, hari inama bakoreye hano i Kigali, hari n'izindi nama nyinshi zizaba, wakoze cyane Alhaji Aliko Dangote ku bw'ibyo."
Aliko Dangote afite umutungo ubarirwa muri miliyari 28$. Ni umwe mu bakize muri Afurika.
Afite ibigo n'inganda bitandukanye birimo Dangote Cement Plc ikora sima, Dangote Sugar Refinery Plc ikora isukari, Dangote Refinery & Petrochemicals itunganya ibikomoka kuri peteroli na Dangote Fertilizer ikora ifumbire mvaruganda.
Mu 2024 ubwo yari yitabiriye inama ya CEO Africa yabereye i Kigali, Dangote yagaragaje ko Afurika ifite byose bisabwa kugira ngo igere ku iterambere rihambaye, kandi ko mu gihe Abanyafurika bakora ishoramari kuri uyu Mugabane biboroheye, bashobora gukoresha amahirwe yose ahari, bakayifasha kugera kuri iki cyerekezo.
Uyu mushoramari yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko yiyemeje gushora imbaraga ze zose kugira ngo yifatanye n'abandi Banyafurika guteza imbere uyu Mugabane.
Yagize ati 'Dufite ibisabwa byose kugira ngo Afurika ikomere kandi ntekereza ko ari yo mpamvu ntari gushoramo amafaranga gusa, ahubwo ndi gushoramo n'ubugingo n'ubuzima bwanjye kugira ngo Afurika ikomere. Afurika ni nk'ikarita iharurwa. Utayiharuye, ntabwo wamenya umubare wanditseho kugira ngo uyikoreshe."
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo by'ibibazo Afurika ifite, Dangote yatangaje ko mu myaka irindwi ishize Dangote Group yashoye miliyari 25 z'amadolari mu nganda zayo zitunganya ifumbire, ibikomoka kuri peteroli na sima.
Yagize ati 'Mu myaka irindwi ishize, twashoye miliyari 25 z'amadolari kugira ngo Afurika igire ifumbire ihagije, mu bikomoka kuri peteroli, mu gutunganya ibikoresho no kwagura ishoramari ryacu rya sima.'
