Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 11 Nyakanga 2025, ubwo Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda yizihizaga isabukuru y'imyaka 98 Igisirikare cy'u Bushinwa (Chinese People's Liberation Army: PLA) kimaze.
Maj Gen Alex Kagame yashimiye Igisirikare cy'u Bushinwa ku ntambwe ikomeye mu guteza imbere umutekano haba mu Bushinwa no ku Isi muri rusange.
Yavuze ko urugendo Igisirikare cy'u Bushinwa cyanyuzemo, ari urugero rw'ibishoboka haba mu bijyanye n'umurava, ubwitange ndetse n'umuhati wo kurinda ubusugire bw'igihugu no guharanira ubumwe bw'abaturage.
Yavuze ko ari indangagaciro n'u Rwanda rwubaha ndetse rusangiye n'u Bushinwa kuko amateka yarwo na yo yaranzwe n'urugamba rw'impinduramatwara, hatangwa ibitambo byinshi kugira ngo rwibohore.
Ati 'Ni yo mpamvu Ingabo z'u Rwanda zihora zirajwe ishinga no kubungabunga amahoro n'umutekano haba mu rugo, mu Karere n'ahandi.'
Maj Gen Alex Kagame yavuze ko RDF izirikana indangagaciro z'Igisirikare cy'u Bushinwa cyane cyane ku buryo gikomeje kugira uruhare mu kubaka ubunyamwuga n'ubushobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, binyuze mu mahugurwa no gusangira ubunararibonye.
Ati 'Biteye ishema kuzirikana ko abasirikare barenga 300 ba RDF basoje amasomo mu bigo bitandukanye by'u Bushinwa mu myaka 10 ishize.'
Yagaragaje kandi ko u Rwanda rurajwe ishinga no gukomeza kuzamura umubano n'u Bushinwa hagamijwe guteza imbere ibihugu byombi.
Yavuze ko amasezerano impande zombi zigiye gusinya ajyanye no gufatanya mu bya gisirikare azafasha mu kubaka urwego rwa gisirikare rukomeye kurushaho.
Uhagarariye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Senior Navvy Captain Li Dayi, yagaragaje ko kuva Igisirikare cy'u Bushinwa cyavuka mu 1927, ari urugendo rw'imyaka 98 rwaranzwe n'iterambere ndetse n'amavugurura atandukanye, ari na ko kigira uruhare mu kubungabunga umutekano ku Isi.
Yavuze ko kuva mu 1990, Ingabo z'u Bushinwa zagize uruhare mu bikorwa by'ubutumwa bw'amahoro bwa Loni bugera kuri 25.
Ati "U Bushinwa bwohereje ingabo zirenga ibihumbi 50 mu butumwa bw'amahoro. Ni benshi ugereranyije n'abandi banyamuryango bahoraho b'Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano. Igisirikare cy'u Bushinwa kirwanira mu mazi, cyarindiye umutekano ubwato 7000 bw'u Bushinwa n'ubw'ibihugu by'amahanga mu Kigobe cya Aden hafi ya Somalia."
Senior Navvy Captain Li Dayi yavuze ko ibyo byajyanye no kwagura umubano wa PLA na RDF, ko uwo mubano watanze umusaruro uko imyaka yagiye isimburana hashingiye ku cyizere no ku bwubahane, bagasangira ubunararibonye, amasomo ndetse u Bushinwa bugafasha u Rwanda mu bijyanye n'ibikoresho.
Yavuze ko u Bushinwa bwiyemeje gukomeza gukorana na Afurika by'umwihariko u Rwanda mu kwagura ubufatanye mu bijyanye n'igisirikare, hagamije guhangana n'ibibazo by'umutekano muke, hubakiwe ku ngingo y'uko Afurika igomba kwikemurira ibibazo.










