RIB yatangaje ko aba baturage bose bafunzwe kuva tariki ya 5 Nyakanga 2025. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gitesi, Akagari ka Munanira mu Mudugudu wa Gahigiro.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibyaha bakurikiranweho byakozwe mu minsi itandukanye.
Ati "Bariya bose bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n'icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso. [Hari] ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa ufite imyaka 15 mu gihe abandi bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, aho yamusambanyije tariki ya 1 Nyakanga 2025, mu gihe abandi bo bakoze icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso tariki ya 2 Nyakanga 2025 ubwo bumvikanaga na Se w'umwana ko bamuha amafaranga ibihumbi 200 Frw kugira ngo basibanganye ibimenyetso akabyemera, nyuma bakarabya uwahohotewe.'
RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwakora icyaha nk'iki cyo gusambanya umwana n'icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso.
Inakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera kuko gisigaye ari n'icyaha kidasaza.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yakozwe ikaba isigaje kohererezwa Ubushinjacyaha.
Gusambanya umwana ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 14 y'itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, aho igifungo kiva ku myaka 20 ariko ntikirenze imyaka 25.
Ni mu gihe icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, icyaha giteganwa n'ingingo ya 245 y'Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Igifungo cyacyo kiva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.