U Rwanda rwiyemeje gukuba inshuro 10 ibikomoka ku buhinzi rwohereza mu mahanga mu myaka itanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma y'u Rwanda yihaye intego yo kuzamura ubukungu bw'igihugu ku kigero cya 9,3% buri mwaka. Ni imwe mu ntego ziri muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2).

Kugira ngo iyo ntego igerwaho, hazongerwa umusaruro mu nzego zitandukanye, ibizafasha u Rwanda kuzamuka n'ibyoherezwa mu mahanga bikava kuri miliyari 3,5$ bikagera kuri miliyari 7,3$.

Ibikomoka ku buhinzi bizagira uruhare runini, kuko biteganyijwe ko buziyongera ku kigero cya 6%.

Biteganyijwe ko umusaruro w'ubuhinzi uzongerwa ku kigero cya 50% ku buryo u Rwanda ruzihaza mu biribwa, mu bihingwa by'ingenzi byatoranyijwe, ndetse rugasagurira amasoko, bikagirwamo uruhare no kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no kongera ifumbire n'imbuto.

Mu mpera za 2024, NAEB yari yatangaje ko mu myaka itanu yari ishize umusaruro w'ubuhinzi woherezwa mu mahanga wazamutse cyane ugera ku gaciro ka 3.201.270.593$.

Mu 2023/2024 honyine u Rwanda rwinjije 839.212.099$ avuye kuri 857.226.944$ rwari rwinjije mu 2022/2023.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe serivisi z'ibyoherezwa mu mahanga muri NAEB, Munyaneza Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko iki kigo giteganya gukuba inshuro icumi ingano z'ibyoherezwa mu mahanga.

Yagize ati 'Dufite icyerekezo cyane cyane mu kongera ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, tukazamura ingano yabyo. Mu 2029 turashaka ko tuzaba twakubye inshuro icumi iburyo twohereza ubu.'

Yakomeje avuga ko bateganya no kwagura isoko ku gihingwa cy'avoka aho ubundi zari zisanzwe zigurishwa mu bihugu by'Abarabu ariko ubu bateganya gukomereza mu bindi bihugu bitandukanye.

Ati 'Turashaka kwagura isoko cyane tukaba twazijyana no mu Bushinwa no mu Buhinde kuko hari abaguzi benshi cyane kandi hakaba hari n'isoko ryagutse.'

Munyaneza yavuze ko kandi bateganya kuzamura ingano z'izo avoka zoherezwa mu mahanga ku buryo zizava kuri toni 6000 zikaba zagera kuri toni 30.000 mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

U Rwanda rwiyemeje guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, bigatizwa umurindi na Gahunda ya Gatanu y'impinduramatwara mu buhinzi y'imyaka itanu (PSTA5), igaragaza ko ruzakoresha miliyari 5,4 $.

U Rwanda rwiyemeje gukuba inshuro 10 ibyo rwohereza mu mahanga bikomoka ku buhinzi bitarenze 2029
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe serivisi z'ibyoherezwa mu mahanga muri NAEB, Munyaneza Jean Marie Vianney



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwiyemeje-gukuba-inshuro-10-ibyo-rwohereza-mu-mahanga-bikomoka-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)