Ubu buryo bwo gucuruza amazi ku baturage ba RDC bwatangiye mu Ugushyingo mu 2018 bikaba bikorwa n'abantu bishyize hamwe bazana imodoka mu Rwanda bakagura amazi bakajya kuyacuruza iwabo.
Umukozi ushinzwe abakiliya muri WASAC ishami rya Rubavu, Uwimana Nadia, yavuze ko metero kibe imwe ku baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayihererwa 3311 Frw.
Ati ''Duhereye umwaka ushize muri Nyakanga 2024 kugeza muri Mata 2025 tumaze gutangayo metero kibe 4472 bingana na 14.806.792 Frw, byumvikane rero ko hakurya hariya bakeneye amazi ariko kandi nkuko bayakeneye barayabona kuko amazi turayafite arahari.''
Uwimana yavuze ko babanza kwishyura binyuze kuri banki amazi bakeneye, inyemezabwishyu bakayiha WASAC ubundi bakagenda bakabavomera, bakanyura ku mupaka neza. Yavuze ko kandi nta kibazo cy'amazi muri aka Karere bazagira biturutse ku guha amazi abaturage ba Congo.
Ati 'Igihombo ntacyo kuko amazi turayafite muri Rubavu kandi abaturage bakeneye amazi ni hagati ya metero kibe ibihumbi 12 n'ibihumbi 14 mu gihe mu gihe cy'izuba ari metero kibe ibihumbi 16. Twebwe rero turacyayafite menshi ku buryo amazi ajya muri Congo bitatubangamira.''
Kugeza ubu mu Karere ka Rubavu hari uruganda runini rw'amazi rwa Gihira rutunganya metero kibe ibihumbi 23 ari nayo yifashishwa mu kuyakwirakwiza mu baturage.
