RDF yungutse abasirikare bashya bari bamaze amezi atandatu batorezwa i Nasho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo kubinjiza mu ngabo wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabirwa n'abandi bayobozi bakuru mu nzego z'umutekano.

Ni umuhango wabaye ku wa 19 Kamena 2025. Abinjiye muri RDF bagaragaje ubumenyi bakuye muri ayo mahugurwa burimo ubwo gukoresha imbunda n'ubundi bugaragaza ko biteguye kuzuza inshingano zabo.

Gen Mubarakh Muganga yashimye umurava n'ubwitange bagaragaje mu mezi atandatu bari bamaze bahugurwa.

Yabakiriye mu muryango mugari wa RDF, abasaba kurangwa n'ikinyabupfura no gukomeza gukurikiza indagagaciro za RDF.

Gen Mubarakh Muganga kandi yashishikarije abo basirikare bashya guhora bigira ku bababanjirije, bagasangira ubumenyi bahawe byose bigamije kurinda ubusugire bw'u Rwanda n'abaturage barwo.

Yabibukije guhora biteguye gutanga umusanzu wabo mu gihe bakenerwa mu bikorwa bihuriweho n'ibihugu bitandukanye nko mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Umuyobozi wa BMTC Nasho, Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga, yagaragaje ko abo basirikare batojwe bihagije kuva ku gukoresha intwaro mu buryo butandukanye, uko bakwitwara ku rugamba n'ibindi bibafasha kuzuza inshingano.

Yavuze ko ubushake bw'abo basirikare bugaragaza ko biteguye gutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yasabye abinjiye muri RDF kurangwa n'ikinyabupfura
Abinjiye muri RDF bigishishwe kandi uburyo bugezweho bw'uko bagomba kwitwara mu gihe bari ku rugamba
Abasirikare bashya binjiye muri RDF bagaragaje ubumenyi buhambaye bahawe
U Rwanda rwungutse abasirikare bato basoje amahugurwa bari bamazemo amezi atandatu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yungutse-abasirikare-bashya-bari-bamaze-amezi-atandatu-batorezwa-i-nasho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)