
Ku itariki ya 28 Kamena mu 2024, hari hatahiwe i Rusizi. Kimwe mu byo aka karere kaserukanye, harimo Itorero ry'Abasaamyi bo ku Nkombo ribarizwamo abaririmbyi n'ababyinnyi barimo abageze mu myaka 70.
Iri torero ryaririmbye indirimbo yamenyekanye cyane mu bikorwa byo kwamamaza uwari Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame. Ni indirimbo bise 'Egana ku Egana.' Iyi ndirimbo bayituye Perezida Kagame mu rwego rwo kumwifuriza kuzatsinda 100%.
Impamvu bavuga ururimi ushobora kuba udasobanukiwe neza, ni uko nyine ari abo ku Nkombo, umwe mu mirenge 18 y'Akarere ka Rusizi, ikagira umwihariko wo kuba Ikirwa gituwe n'ababarirwa mu bihumbi 18.
IGIHE yarabasuye, maze Umuyobozi w'iri torero, Rosalie Nabinaga, adusobanurira aho bakuye igitekerezo cyo kuririmba iyi ndirimbo.
Ati "Umurenge wacu wari waraheze inyuma, nta mashuri twagiraga, nta vuriro twagiraga, nta mazi meza twagiraga, twinyweraga i Kivu ubundi rero cholera zikabona umwanya, ariko Perezida yaduhaye amashanyarazi, aduha Girinka, aduha VUP, adukuriraho nyakatsi, aha hose mwabonye ko nta nyakatsi ihari.'
Iri torero rigizwe n'abantu barenga 30, biganjemo ababyeyi n'abakecuru bari kugana mu zabukuru, kuko harimo n'abafite imyaka iri hejuru ya 70 na 80.
Biragoye kumenya igihe iri torero ryatangiriye kuko Nabinaga avuga ko igihe ryashingiwe na we ubwe atakimenya kuko yavutse arisanga. Icyakora yaryinjiyemo mu 1987.
Uyu mubyeyi, avuga ko imbyino z'iri torero zishingiye ku miterere y'aho rituye, ku Kirwa cya Nkombo kiri rwagati mu Kiyaga cya Kivu.
Ati 'Inkomoko y'imbyino zacu ni ukoga mu mazi, kubera ko twese dukura twoga mu mazi nubwo ubu iterambere ryatugezeho, Perezida yaduhaye amazi buri wese yoga amazi asukuye, yogera mu nzu, ariko twebwe tubona umuco wacu uturuka mu koga.'
Umurage wo gusigasira umuco
Nabinaga avuga ko mu rwego rwo gusigasira umuco wo ku Nkombo, bafite gahunda zirambye zo kwigisha urubyiruko ibijyanye n'izi mbyino.
Avuga ko uru rubyiruko ruboneka binyuze mu marushanwa yakoreshejwe n'iri torero.
Agira ati 'Tujya dukoresha amarushanwa, kandi mu kwakira abana bato nk'aba, nta kintu tubasaba kugira ngo binjire.'
Yanakomoje ku rurimi rwabo, ati "Ururimi rwacu ni Amahavu, atandukanye n'Amashi kuko iyo uri umuntu wavukiye hano ku nkombo, ukajya muri Congo nta n'intambwe ebyiri watera batarakumenya, bakuvugisha amagambo abiri gusa bakaba bakumenye."
Yavuze ko ubuzima babayemo bugizwe no gusangira, ati "Ufite soya agasangira n'ufite ibishyimbo, ufite imyumbati agasangira n'ufite amasaka, ni yo mpamvu abantu badakena, gukena ni mu mutwe ntabwo ari mu mafaranga cyangwa mu ntoki.'
Yashimangiye ko bishimiye uruhare bagize mu kwamamaza uwari Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, ndetse akaba yaratsinze.
Yagize ati 'Twishimiye ko Perezida Kagame yatowe, ikindi twishimira ni uko atuyoboye neza nk'uko Abanyarwanda twese twabyifuzaga cyane cyane Nkombo. Twebwe twari twarasigaye inyuma ariko tukaba twaragiye imbere no mu bikorwaremezo, nyir'amaso yerekwa bike ibindi akabyibonera ntabwo ari inkuru mbarirano.'
Abagize Itorero Abasaamyi bavuga ko intego zaryo ari ugukomeza kuryagura cyane cyane baryinjizamo urubyiruko.


























Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Igisubizo Isaac