Iburasirazuba: Abarenga 1300 bafatiwe mu bujura mu mezi atanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibi byatangajwe ku wa 11 Kamena 2025 ubwo Polisi y'u Rwanda yerekanaga abantu batanu bakekwaho kujujubya abaturage babiba mu turere twa Kayonza na Gatsibo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yashimiye abaturage batanga amakuru ku hantu babona hakunze gutegera abajura, avuga ko mu mezi atanu ashize hari ibikorwa byinshi byakozwe birimo kugaruza ibyari byibwe birimo inka, moto n'ibindi.

Yagize ati ''Mfashe nk'ikigereranyo cy'amezi atanu ashize hamaze kubaho ubujura 443 bwafatiwemo abantu 518 bashyikirizwa inzego z'ubugenzacyaha n'ubucamanza barakurikiranwa. Hamaze kubaho ubujura bw'amatungo 96 muri aya mezi atanu ahibwe inka 162, izigera ku 119 zaragarujwe, hafashwe abantu 83 bari bagize uruhare muri ubwo bujura bw'inka ubu bari gukurikiranwa.''

SP Twizeyimana yahamije ko muri aya mezi atanu habaye ubujura bwa moto 44, hibwamo moto 48.

Izigera kuri 23 zarafashwe mu gihe abantu 41 babigizemo uruhare bafashwe bashyikirizwa ubutabera. Yavuze ko Polisi igira imbogamizi z'uko abiba moto benshi bazibagira mu zindi bigatuma zose zidafatwa.

Muri aya maezi atanu kandi abantu bashikujwe amashakoshi inshuro 255 ubu bujura bukaba bwarafatiwemo abagera kuri 690 aho byagaragaye mu turere twose ngo kuko aba bajura bategaga abantu bakabambura amasakoshi, telefone n'ibindi bintu byoroshye bitwarwa mu ntoki.

Ati 'Aba bose rero bafatwa bituruka ku bufatanye butandukanye bwa Polisi n'abaturage tukabasha gufata ababigiramo uruhare. Turasaba abafite imitungo kugira uruhare mu kuyirinda aho gutanga icyuho ku bajura, nibafate ingamba zo kurinda ibyabo hakoreshejwe ikoranabuhanga na camera, abanyerondo ku buryo inzego z'umutekano ziza zibunganira.''

Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage gutanga amakuru y'abantu biba, abateza urugomo n'ibindi bikorwa bibi bibangamiye umutekano w'abaturage ivuga ko itazabyihanganira.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko ubujura bwinshi bwagaragaye ari ubwo gushikuza abantu amasakoshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abarenga-1300-bafatiwe-mu-bujura-mu-mezi-atanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 3, July 2025