Rubavu: Bamwe mu bafite amacumbi banga gushyira udukingirizo mu byumba bavuga ko bibabuza abakiliya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'ahantu hasohokerwa na benshi, impuguke mu buzima zisanga hakwiye gushyirwaho ingamba zisumbuye mu guhangana na Virusi itera Sida, zirimo no gushyira udukingirizo ahantu horohera buri wese kutubona, gusa bamwe mu bafite amacumbi muri aka Karere bavuga ko batagishyira udukingirizo mu macumbi yabo kuko basanze bibahombya.

Twagirayezu Maurice uyobora Havan Hotel, yavuze ko uburyo bafasha abakiliya mu kwirinda Virusi itera Sida harimo kwereka abakiliya ko niba bakeneye udukingirizo batubagurira mu buryo bworoshye.

Ati "Kubera ko twe twakira abantu benshi batandukanye, hari umukiliya ushobora kuza yasangamo udukingirizo mu cyumba, akaba atakwinjira muri hoteli avuga ati aha bacuruza ubusambanyi."

Habimana Cyprien ukora kuri Guest House Le Calme, yavuze ko gushyira udukingirizo imbere mu cyumba byabicira ubucuruzi ari na yo mpamvu bahisemo kutadushyira imbere mu byumba.

Ati "Kenshi umukiliya wacu aza hano yaduhamagaye akakubwira ngo untegurire icyumba n'utwo dukingirizo udushyiremo. Hano imbere mu byumba ntatwo, iyo umukiliya aje agakeneye arakadutuma. Twe twahisemo kujya tutubagurira hanze."

Bamwe mu bakora umwuga w'uburaya mu Karere ka Rubavu, bavuga ko kuba mu macumbi hatabamo udukingirizo bishobora gutuma bamwe bahandurira Virusi itera Sida.

Umwe yagize ati '' Iyo umukiliya aguhamagaye wowe ugenda uziko yashatse udukingirizo, rero iyo usanze ntatwo afite burya biragorana ko ari wowe wajya kudushaka, twe icyo twasaba abo bantu bafite amacumbi ni ukujya bashyira udukingirizo mu byumba kuko natwe byaturinda kutwanduza Virusi itera Sida.''

Umukozi w'Urugaga rw'Abikorera, PSF, mu ishami rishinzwe ubuzima, Jolly Bashagire, yavuze ko kudashyira udukingirizo mu byumba bidashobora guhombya abakodesha amacumbi ahubwo ko byafasha ababagana kurengera ubuzima bwa benshi cyane cyane mu kubarinda Virusi itera Sida.

Ati "Tugerageza kubabwira ko bategura udukingirizo nk'uko bategura ibindi byose nk'amashuka, uko bategura uburoso, na two bakwiriye kudushyira aho hafi cyane ko umuco wacu kenshi utuma umuntu atinya kugasaba, bakwiriye kudushyira mu kabati k'igitanga utinye kugasaba akaba yagasangamo bimworohereye.''

Bashagire yavuze ko hari aho bikurikizwa, hakaba n'abandi usanga binangira ku kubikora ariko ko bari kubakangurira kubyuhahiriza mu rwego rwo kurushaho kurinda ababagana Virusi itera Sida.

Akarere ka Rubavu kabarurwamo hoteli 24 zifite ibyumba 2.059, ibigera ku 1.471 biherereye mu Murenge wa Gisenyi. Serena Hotel ni yo ifitemo ibyumba byinshi 69, igakurikirwa na Stipp Hotel ifite 50 ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye.

Abafite amacumbi banga gushyira udukingirizo mu byumba bavuga ko bibabuza abakiliya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-bamwe-mu-bafite-amacumbi-banga-gushyira-udukingirizo-mu-byumba-bavuga-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)