Abapolisi b'u Rwanda bifatanyije n'abaturage bo muri Centrafrique mu muganda rusange - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muganda wabereye mu gace kitwa 1er Arrondissement, kamwe mu turere tugize umujyi wa Bangassou, waranzwe n'ubufatanye hagati y'abapolisi b'u Rwanda, abandi bakozi b'Umuryango w'Abibumbye bakomoka mu bihugu bitandukanye, ndetse n'abagize inzego z'umutekano z'imbere mu Gihugu.

Abawitabiriye basukuye irimbi rya Bangassou, hatemwa ibihuru n'ibiti birikikije, baharura n'ibyatsi bikikije umuhanda uva Bangassou werekeza Bangui.

Théophile Demba, Umuyobozi w'umujyi wa Bangassou yashimiye abapolisi b'u Rwanda ku kazi k'indashyikirwa bakora ko kurinda ubuzima bw'abasivile, gukorana n'inzego z'umutekano z'imbere mu gihugu mu kurinda umutekano w'abaturage, n'ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n'iterambere ry'abaturage.

SSP Thomas Kayonga, uyobora itsinda RWAFPU3-3, yashimiye abaturage bitabiriye umuganda ku bushake n'imbaraga bagaragaje mu guharanira ubuzima bwiza.

Ati ʺKugira isuku dutunganya aho dutuye n'aho dukorera ni inshingano zacu twese kuko isuku ari isoko y'ubuzima. Ndashimira buri wese waje kwifatanya natwe muri iki gikorwa cyo gukora umuganda rusange, kuko bishimangira ubumwe, ari bwo shingiro ry'amahoro n'iterambere.'

Yabibukije ko umuganda ari umuyoboro mwiza wo gukorera hamwe no gukemura ibibazo hagati yabo bigatuma n'iterambere ry'aho batuye ndetse n'iry'igihugu muri rusange ryihuta, abasaba gukomeza kugira uwo umuco no kuwukangurira abandi kugira ngo bakomeze bature heza.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu 2014, aho kuri ubu rufite amatsinda ane agizwe n'abarenga 640 bakorera mu bice bitandukanye by'igihugu.

Abapolisi b'u Rwanda bifatanyije n'abaturage ba Centrafrique mu muganda rusange



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-b-u-rwanda-bifatanyije-n-abaturage-bo-muri-centrafrique-mu-muganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)