Ibi byatangajwe ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rwamagana. Muri aka Karere habarurwa abafatanyabikorwa barenga 70.
Iki gikorwa cyaranzwe no kwerekana udushya twakozwe n'abaturage babifashijwemo n'abafatanyabikorwa. Mu dushya twamuritswe harimo abahinga bakoresheje ikoranabuhanga mu kuhira, abakora ifu y'amagi, abahinga ibitoki byera hejuru y'ibilo 100 ndetse n'abakora amavuta yo kwisiga mu bisigazwa by'ubuki n'ibindi.
Perezida w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rwamagana, Nduwayezu Valens, yavuze ko miliyari 9 Frw ari zo bashoye mu ngengo y'imari y'uyu mwaka hagamijwe gufasha abaturage kwiteza imbere ndetse no gufasha abafite imishinga mito kuyishyira mu bikorwa.
Ati 'Ayo mafaranga amenshi yagiye mu bikorwa by'iterambere ry'abaturage dukemura ibibabangamiye nk'isuku n'isukura, imyubakire, gutanga amazi, kubaka amashuri n'amasoko mato atandukanye. Intego ni uguteza imbere umuturage twese dufatanyije.''
Tuyiringire Germaine wororera inkoko 1000 mu Murenge wa Mwulire mu Kagari ka Ntunga, kuri ubu yatangiye kwikorera ifu y'amagi. Arayafata akayumisha akayasya agakuramo ifu yifashishwa mu kurwanya igwingira n'imirire mibi.
Yagize ati 'Natangiye norora inkoko zikampa amagi arenga 800 ku munsi ariko rimwe abagura amagi bakaduhenda rero naje gushaka uko ya magi nayongerera agaciro ntangira kuyakoramo ifu y'amagi. Ni ifu ikiri mu igerageza aho ushobora kuyiha umwana ikamufasha gukura neza, ubu niteguye kuyishyira ku isoko.''
Manishimwe Elisabeth utuye mu Murenge wa Muyumbu mu Kagari ka Nyarukombe, we yatangiye gukora amavuta yo kwisiga mu bishashara biva mu buki, akayavanga n'igikakarumba.
Ati 'Ni ibintu bishobora kuntunga kuko mbikuramo hagati y'ibihumbi 200 Frw n'ibihumbi 300 Frw buri kwezi, byose nabifashijwemo n'abafatanyabikorwa, ubu ndifuza kuzubaka uruganda ruyatunganya kandi nabonye ari ibintu bishonboka cyane.''
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye abafatanyabikorwa ku bikorwa byiza bakoze, avuga ko amafaranga batanze yahinduriye benshi ubuzima mu buryo bugaragara.
Ati 'Iyo umuryango uhindutse, imitekerereze irahinduka ndetse n'imigenzereze. Abana bari bagiye guta ishuri barigarukamo.''
Meya Mbonyumuvunyi yijeje abafatanyabikorwa ko abaturage bafashijwe kuva mu bukene ndetse n'abafashijwe gukora imishinga myiza yatanze akazi ku bandi bazakomeza kubafasha ku buryo idasubira inyuma.





