Byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, werekanye ko bigamije gukomeza gufasha abikorera mu bikorwa byabo bya buri munsi. Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama ya CEO Forum yahuje abayobozi bakuru b'ibigo bitandukanye n'inzego za Leta zinyuranye.
Jean-Guy Afrika yavuze ko batangiye urugendo rwo gushyira serivisi batangaga zirenga 400 mu buryo bw'ikoranabuhanga binyuze mu rubuga rwa Irembo.
Ati 'RDB iri mu rugendo rwo kuvugurura uburyo itanga serivisi binyuze muri One Stop Center. Intego ni ukoroshya uburyo bwo kubona serivisi, kugabanya igihe zisaba no kongera ugukorera mu mucyo.'
Yakomeje ati "Mu minsi mike iri imbere, turatangira gahunda yo gutangiza no guhuzwa kwa serivisi zirenga 460 zitangwa n'inzego 24 zitandukanye. Iyi gahunda ikazageza hagati mu 2026."
Yavuze ko ubwo buryo buzafasha mu gutanga ibisubizo byihuse, kugabanya akavuyo, kubika no guhuza amakuru neza no korohereza ishoramari.
Yavuze kandi ko RDB ikomeje gushyira imbaraga mu gufasha abashoramari basanzwe kongera gushora imari kandi bizajyana no kuborohereza kubona ubutaka, ibikorwaremezo, abakozi bafite ubumenyi, serivisi za nyuma yo gushora imari n'imikoranire yihuse n'inzego za Leta.
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yagaragaje ko mu rugendo rwo gushyira serivisi zitangwa na RDB mu buryo bw'ikoranabuhanga, haherewe ku zikenerwa cyane.
Ati "Twangiriye kuri serivisi zisabwa cyane mu byiciro bitandukanye nko mu rwego rwo gutunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mu miturire, inganda, ubuhinzi, urwego rw'imari n'ubukerarugendo."
Yasobanuye ko Irembo yagerageje gushyiraho serivisi zikenerwa mu buryo byorohera buri wese uyikoresha kuzibona.
Yemeje ko binyuze kuri urwo rubuga, usaba serivisi bihita bimworohera kumenya icyo asabwa, igihe byatwara ndetse n'abo bireba kuba babyemeza.
Muri Werurwe 2023 ni bwo RDB yari yatangije One stop Centre ivuguruye yari ihurije hamwe serivisi zose zatangwaga n'ibindi bigo, ikaba ari yo izajya itanga ibyangombwa bikenewe.
Gushyira izo serivisi mu buryo bw'ikoranabuhanga ni ugukomeza guteza imbere ukwihutisha serivisi no gushyigikira abashoramari nka gahunda u Rwanda rwiyemeje.
Raporo ya RDB yo mu 2024 igaragaza ko u Rwanda rukomeje kuza imbere mu kureshya abashoramari barugana aho muri uwo mwaka handitswe ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 4.528 Frw avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.


