Bull Dogg yasimbuye Kevin Kade muri MTN Iwacu Muzika Festival - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bulldogg yashyizwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo nyuma y'uko Kevin Kade yasimbuye ashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba mu gitaramo cya 'Rwanda Convention' kizaba ku wa 4 Nyakanga 2025 muri Amerika.

Iki kikaba ari nacyo gihe ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizatangira kuzenguruka mu ntara zitandukanye z'u Rwanda, cyane ko icya mbere kizaba ku wa 5 Nyakanga 2025.

Bulldogg azafatanya n'abandi bahanzi barimo King James, Riderman, Ariel Wayz, Kivumbi King, Juno Kizigenza na Nel Ngabo.

Ibi bitaramo bizatangirira i Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025, bikomereze i Gicumbi ku wa 12 Nyakanga 2025, ku wa 19 Nyakanga 2025 bikazakomereza mu Karere ka Nyagatare.

Ku wa 26 Nyakanga 2025 bizabera i Ngoma, ku wa 2 Kanama 2025 bibere i Huye, i Rusizi bihagere ku wa 9 Kanama 2025 naho ku wa 16 Kanama 2025 bibere i Rubavu.

Bull Dogg yasimbuye Kevin Kade muri MTN Iwacu Muzika Festival



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bull-dogg-yasimbuye-kevin-kade-muri-mtn-iwacu-muzika-festival

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)