Nyabihu: Abagera ku 8% ntibagerwaho na serivisi z'imari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abagore kwitabira serivisi z'imari hifashishijwe telefoni cyane ko hakirimo icyuho ugereranyije n'abagabo.

Igerageza ry'iyi gahunda ryatangiriye mu turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Rulindo na Ngoma aho ubu hamaze guhugurwa 35.000. Gagunda yakomereje mu turere twa ka Gakenke na Nyabihu.

Biteganyijwe ko muri buri karere nibura hazahugurwa abagore 7500 mu turere 17 twiganjemo utwo mu bice by'icyaro ariko bukazagera ku bagore 127000.

Imibare ya BNR igaragaza ko abagore bakiri hasi mu gukoresha serivisi z'imari zikoreshejwe telefoni kuko bari kuri 72% mu gihe abagabo bari kuri 81%.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2024 bwerekanye ko abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, 74% babashije kubona kandi banakoresha serivisi z'imari.

Bwanagaragaje ko 8% by'abatuye i Nyabihu nta serivisi n'imwe y'ikigo icyo ari cyo cyose cy'imari bakoresheje, umubare wiyongereye uvuye kuri 7% mu 2020.

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyabihu bagaragaje ko imyumvire iri hasi ikiri imbogamizi mu kuzamura umubare w'abakoresha serivisi z'imari.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Murenge wa Jomba, Mukanema Epiphanie ati "Koherezanya amafaranga kuri telefoni biracyari hasi iwacu, kuko ufatwa nk'umurenge w'icyaro, haracyagaragara abagore bamwe badatunze telefoni. Ku bazikoresha umutekano w'amafaranga yacu uba wizewe kuko ntiwayata cyangwa ngo wamburwe n'ibisambo."

Ingabire Marie wo mu Murenge wa Rambura yagize ati "Nyuma y'aya mahugurwa nungutse byinshi byiza byo gukoresha telefoni nizigamira, kandi umutekano w'amafaranga abitsweho urizewe, guhera ubu bazajya banyishyura kuri telefoni nanjye mbikore uko, byose byaterwaga n'imyumvire yari ikiri hasi."

Guverineri wungirije wa BNR, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko igihugu kitatera imbere umugore atagerwaho na serivisi z'imari.

Ati "Benshi bumvaga ko telefoni ari iy'umugabo ariko twasanze igihugu kitatera imbere umugore atagerwaho na serivisi z'imari, niho twahereye dufata gahunda yo kugera ku baturage bose."

Yavuze ko abagore bazanahugurwa kuri serivisi z'imari ndetse n'uburyo bwo gukora imishinga ibyara inyungu ishobora gutuma bakorana bya hafi n'ibigo by'imari kandi bakoroherwa kugera ku mari.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yashimye ubu bukangurambaga, yerekana ko bazakora ibishoboka byose bugatanga umusaruro kuko buzafasha abagore kuzamura ubukungu, ndetse intego yabwo bazazishyira mu mihigo.

Abagore bahagarariye abandi mu Karere ka Nyabihu banyuzwe n'inyigisho bahawe, abenshi bashishikarira gukoresha serivisi z'imari
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko Igihugu kitatera imbere umugore atagerwaho na serivisi z'imari
Abagore b'i Nyabihu beretswe ibyiza byo kwitabira serivisi z'imari
Abafatanyabikorwa batandukanye bitabirye ubukangurambaga bwa BNR bugamije gushishikariza abagore kwitabira serivisi z'imari bwabereye i Nyabihu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-nyabihu-bagera-ku-8-ntibagerwaho-na-serivisi-z-imari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)