RBC yatahuye 30% by'abarwayi ba Malaria batagannye amavuriro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yashyizweho nyuma y'izamuka ry'imibare y'abandura malaria mu gihugu, aho kuva umwaka wa 2024 watangira, habaruwe abarwayi barenga 800.000 nk'uko bitangazwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Ubwo buryo bushya bugamije gukurikirana abarwaye mu ngo, gushakisha abandi baba mu rugo rumwe n'uwagaragaweho malaria bagasuzumwa nubwo bataba baragaragaje ibimenyetso byayo.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Malaria n'Indwara zititaweho muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yabwiye The New Times ko iyo hagize usanganwa malaria mu basanzwe mu ngo ahita atangira kunywa imiti.

Muri Mata 2025, u Rwanda rwabaruye abarwayi ba Malaria bagera kuri 94000.

Dr. Mbituyumuremyi yasobanuye ko iryo zamuka ryaturutse ahanini ku mvura nyinshi yaguye, kandi ko mu basuzumwe hagaragaye 30% bafite malaria kandi batari barigeze bagana amavuriro.

Ati 'Mu bantu twasuzumye mu ngo, twabonye 30% bafite malaria ariko batari barigeze bagana amavuriro. Bamwe muri bo ntibari bafite n'ibimenyetso, ariko bari banduye malaria.'

Yavuze ko ubu buryo bwatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko bukaba bwaramaze kugera no mu tundi turere turimo Gisagara, Bugesera na Nyagatare.

Muri Werurwe, Akarere ka Gasabo kaje ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba malaria barenga 13.000, hakurikiraho Gisagara (11.000) na Kicukiro (9.000). Muri rusange, uturere 15 muri 30 twagize 85% by'abarwaye malariya bose babonetse muri Werurwe.

Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko iyo gahunda ituma umubare usa n'uwiyongera kuko ifasha mu gutahura abarwayi.

Yerekanye ko zimwe mu mbogamizi bahura na zo ari ukuba hari ubwo bagera mu ngo, bakabura abantu kuko akenshi baba bagiye mu mirimo.

Ibyo byatumye ariko akazi k'abajyanama b'ubuzima kiyongera kuko bibasaba gukomeza gukurikirana no gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa byo gusuzumwa.

Yasabye abaturage gushyira imbaraga mu kwirinda malaria bakoresha inzitiramibu irimo umuti, bakanitabira gusiba ahari amazi adatemba ndetse no kujya kwivuza hakiri kare.

Uburyo bushya bwo kurwanya malaria bwatangiye gutanga umusaruro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-bushya-bwo-kurwanya-malaria-bwatangiye-gutanga-umusaruro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)