Ingamba REB ifite mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yavuze ko bakomeje kuganiriza no guhugura abafite aho bahuriye n'uburezi bose kugira ngo icyo kibazo gicike burundu mu mashuri.

Ni mu kiganiro yatanze ubwo abakozi ba REB, abashinzwe uburezi mu Karere n'abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu bahagarariye abandi mu Karere ka Rubavu basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Commune Rouge.

Dr Mbarushimana ati 'Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaragaragaye mu bigo by'amashuri. Ubu turi gukora ubukangurambaga mu barimu, tugatanga ibiganiro twibutsa abanyeshuri kugira indangagaciro zo gukunda Igihugu no kurangwa n'ubupfura no kuba umwe.'

Dr Mbarushimana yavuze ko kenshi usanga ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri, iba yaturutse mu miryango, ari na ho yahereye asaba abarimu bigisha amateka kujya bajyana abanyeshuri gusura inzibutso za Jenosise, bagasobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwemo, uko yakozwe n'uburyo yahagaritswe.

Mu bindi bakoze mu guhangana n'ingengebitekerezo ya Jenoside ni ukuvugurura integanyanyigisho ijyanye n'isomo ry'Amateka.

Ikindi ni uko REB yajyanye abigisha Amateka mu itorero mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba kugira ngo bajye bigisha amateka ya nyayo, no kubongerera ubumenyi, mu buryo bwo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu bigo by'amashuri.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko kuba abakozi ba REB basuye Urwibutso rwa Commune Rouge, ari isomo no ku bindi bigo bya Leta, ku bijyanye no gufasha abakozi babyo gusura inzibutso za Jenoside, mu kurushaho kumenya amateka, guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya abahana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Gusura urwibutso bakanaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni gikorwa kigaragaza ko politiki nziza yasimbuye imbi. Mbere ibigo bya Leta byabaga biri kwimakaza politiki yo gutandukanya Abanyarwanda bikangurira bamwe kwica abandi.'

Akomeza avuga ko mu Karere ka Rubavu ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaye mu bigo bitatu by'Amashuri yo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Gisenyi, ariko bari gukora ibishoboka byose ngo irwanywe.

Akomeza avuga ko abanyeshuri bamaze gusobanukirwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside icyo ari cyo, kuko aho byagiye bigaragara ari abanyeshuri bagenzi babo babigaragazaga.

Uretse kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Commune Rouge, abakozi ba REB batanze inkunga yo gufasha uru Rwibutso mu mirimo ya buri munsi, ibikoresho by'ikoranabuhanga ndetse baremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi n'abayobozi ba REB basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard n'Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge
Abakozi ba REB basobanuriwe amateka y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingamba-reb-ifite-mu-kurandura-ingengabitekerezo-ya-jenoside-mu-mashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)