Nyamagabe: Abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside bikubye hafi kabiri mu mwaka umwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aka Karere ko mu Ntara y'Amajyepfo ni ho umunyeshuri yavuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside aho yabwiye bagenzi be ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka nziza.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Thadée yavuze mu 2025 ingengabitekerezo ya Jenoside yiyongereye bagereranyije n'umwaka ushize.

Ati "Nta bushakashatsi twabikoreye ariko ubona urubyiruko rwaragiye rugaragaramo cyane kandi urubyiruko ni rwo rukoresha imbugankoranyambaga cyane. Turasaba urubyiruko gukoresha imbugankoranyambaga zitabayobya ahubwo bakazikoresha biga.'

Muri uyu mwaka abantu 11 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe mu mwaka ushize wa 2023/2024 abayiketsweho batarenze batandatu.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bireba buri wese.

Ati "Ndakangurira Abanyarwanda bose gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi nkabwira abarokotse ko dufite igihugu cyiza kandi giha Umunyarwanda uwo ari wese amahirwe, ko bagomba gukora bakaziba icyuho cy'ababo babuze.'

Itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry'uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Mu Karere ka Nyamagabe abantu 11 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2023/2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abantu-11-bakurikiranyweho-ingengabitekerezo-ya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)