Mu ntangiriro za Gicurasi 2025, ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangiye kwakira Abanyarwanda batashye ku bushake bwabo bava mu bice bitandukanye bya Kivu y'Amajyaruguru aho bari baragizwe ingwate na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Bafashe umwanzuro wo gutaha nyuma y'aho umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo ubohoye agace bari batuyemo.
Mushimiyimana Pelagie wo mu Karere ka Nyabihu yavuye mu Rwanda afite imyaka itanu, akurira muri Congo ashakirayo umugabo.
Uyu mubyeyi w'abana batatu ni umwe baherutse gutaha mu Rwanda, bakaba bamaze ukwezi berekwa impinduka n'ibyiza u Rwanda rwagezeho.
Mu kiganiro na IGIHE Mushimiyimana wahawe ibikoresho bisimbura ibyo yatakaje n'amafaranga yo gutangira ubuzima yashimye Leta y'u Rwanda.
Ati "Navuye muri Congo nta kintu mfite. Tugeze hano baratwigishije, baratugaburira, baduhaye n'amafaranga n'ibikoresho. Ngiye gushaka inzu yo kubamo, asigaye nzayajyana mu bucuruzi. Aya mafaranga nizeye ko azamfasha kwiteza imbere ko nzaba nkorera mu gihugu gifite umutekano.'
Assinath Mukandoli wagiye muri Congo mu 2003 agiye gushakisha ubuzima mu buhinzi bw'ibireti, agezeyo ubuzima buba bubi, ku bw'amahirwe abona agarutse mu Rwanda.
Ati "Twageze mu Rwanda batwakira neza. Baduhaye n'iminsi yo kujya tuva hano mu kigo tukajya gutambagira hose. Nasanze u Rwanda rumeze neza, twagiye rusa nabi kuko nta terambere ryari ryakarugeramo.'
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe yavuze ko aba Banyarwanda bamaze ukwezi baganirizwa kugira ngo berekwe igihugu uko giteye, bagendere kuri gahunda zihari.
Ati "Tukazakomeza gufatanya n'ubuyobozi bw'ibanze aho bakomoka kugira ngo binjire mu bikorwa by'iterambere."
Aba Banyarwanda 1200 bakomoka mu turere 11 tw'u Rwanda bakaba biganjemo abo mu Karere ka Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Huye na Gicumbi.
Habinshuti yabasabye kurangwa n'indangagaciro zo gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda no gukorera hamwe bagatezanya imbere n'abo basanze.
Abatashye bahabwa 188$ ku bantu bakuru na 113$ ku bana. Mbere yo guhaguruka mu nkambi basubizwa mu miryango, bahabwa 20% andi bakazayohererezwa barageze mu miryango.

