Abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc basuye Ababyeyi b'Intwaza mu Bugesera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intwaza Kampogo Edith yashimiye cyane Umutanguha Finance Company Plc uburyo babatekerejeho bakajya gusabana na bo.

Yagize ati 'Iyo mudusuye turanezerwa, ariko turanashimira igihugu cyacu cyadutuje aha. Tubayeho neza, byose ni ukubera ubuyobozi bwiza butuba hafi umunsi ku munsi.'

Umuyobozi Mukuru wa Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noël, yavuze ko iki gikorwa cyatekerejwe mu rwego kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko banazirikana abarokotse kuko ari ababyeyi baba bakeneye ubasura n'ubaba hafi.

Ati 'Ubushize twasuye urwibutso ariko ubu twavuze tuti 'reka dusure aba babyeyi b'Intwaza tubahumurize, tubereke ko turi kumwe kugira ngo badaheranwa n'ubwigunge ahubwo bumve ko duhora tubatekereza,' turi abana baza mu rugo kuko ni ababyeyi bacu.'

Muhawenimana Noël yashimiye Leta yubakiye inzu aba babyeyi, anasaba abakozi babo kwigira ku mateka babifashijwemo n'abantu nk'Intwaza kuko zabonye byinshi.

Ati 'Ikigo cyacu cyavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye mu 2003, abenshi bakigize ni urubyiruko rutabonye ibyabaye, rero tuba tugira ngo na rwo rujye rumenya amateka ya Jenoside.'

Urugo rw'Impinganzima rwa Bugesera rurimo Intwaza 70, abakecuru 64 n'abasaza batandatu bose barokotse Jenoside ariko biciwe imiryango yabo yose.

Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Umutanguha Finance Company Plc, Sibomana Innocent ari mu basuye Ababyeyi b'Intwaza batuye mu Rugo rw'Impinganzima rwa Bugesera
Umuyobozi Mukuru wa Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noël yavuze urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka mu kurushaho kubaka igihugu kizira amacakuburi
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi y'Umutanguha Finance Company Plc, Sibomana Innocent aganira n'Umuyobozi w'Urugo rw'Impinganzima rwa Bugesera, Umuhoza Françoise
Abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc basuye ababyeyi b'Intwaza batuye mu Rugo rw'Impinganzima rwa Bugesera
Ababyeyi b'Intwaza batuye mu Rugo rw'Impinganzima rwa Bugesera bashimiye abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc babasuye
Abayobozi ba Umutanguha Finance Company bageneye impano ababyeyi b'Intwaza bo mu Rugo rw'Impinganzima rwa Bugesera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-umutanguha-finance-company-plc-basuye-ababyeyi-b-intwaza-mu-bugesera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)