Aba bahanga bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama nyafurika ku iterambere ry'umwuga w'ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi.
Ni inama iteganyijwe kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 27 Kamena 2025, izitabirwa n'abagera kuri 300 bo mu bihugu 40 byiganjemo ibya Afurika.
Ni iya mbere yakiriwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi kuko rumaze igihe gito.
Umuyobozi Mukuru wungirije w'uru rugaga mu Rwanda, Nyaminani Frédéric, yavuze ko ari iby'agaciro kwakira inama nk'iyi mu Rwanda ariko by'umwihariko abazayitabira bakaba bashishikajwe no kumenya amateka yarwo.
Ati 'Aba banyamahanga bashaka ko bava mu Rwanda biboneye ko Jenoside yabaye. Bashaka gusubira iwabo barabyiboneye n'amaso yabo, ni na yo mpamvu baje mbere y'uko inama itangira. Barasura ahantu mu Rwanda bafitiye amatsiko harimo no ku Rwibutso rwa Jenoside kugira ngo bamenye amahano yakorewe mu Rwanda.'
Perezida w'Urugaga rw'Abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi muri Uganda, Robert Wafula, yashimye ubuyobozi bw'u Rwanda bwasigasiye aya mateka, asobanura ko yayigiyeho isomo rikomeye.
Ati 'Ndashimira Leta y'u Rwanda yasigasiye aya mateka afasha kwibuka ariko anigisha uburyo abantu bakwiye kubana bataryana kandi bakomoka mu moko atandukanye.'
Yongeyeho ati 'Nasomye byinshi bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi ndi muri Uganda kuko twari tubizi ko yabaye ariko ibyo naboneye hano bimpaye andi makuru. Jenoside ni ikintu kibi cyane, dusenge ngo ntizagire ahandi yongera kuba ku Isi.'
Georgia Roberta Nirah waturutse muri Ghana yavuze ko ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yahaboneye amateka ashengura umutima cyane.
Ati 'Ntabwo nari mbizi. Naje nje kureba ariko byansheguye umutima cyane ubwo nageraga mu gice cy'urwibutso rw'abana. Nabonye abana bari bari mu kigero nk'icy'abanjye, binkomeretsa umutima. Mu by'ukuri Jenoside ntikwiye kuba amahitamo. Ntidukwiye kwita ku bwoko ubwo ari bwo bwose umuntu abarizwamo. Turi umuntu umwe, turi ku Isi imwe kandi dufite umutima umwe.'
Laeeq Hassan waturutse muri Arabie Saoudite yavuze ko ibyo yabonye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byatumye yiga byinshi kandi ko mu minsi ibiri amaze mu Rwanda, yanyuzwe n'uburyo Abanyarwanda bahisemo kuba umwe no kujya imbere.




