REB yisobanuye imbere ya PAC ku wa 27 Kamena 2025, ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.
Mu bibazo byagaragajwe harimo icyo gutanga inyongera y'amasezerano umunani kuri ba rwiyemezamirimo hatabayeho kunyura muri sisiteme itangirwamo amasoko ya Leta, afite agaciro ka miliyari 2,2 Frw.
Hari kandi n'isoko ryo gutanga ingwa mu byiciro bine, ryakorewe inyongera inshuro enye na bwo bitanyuze muri sisiteme y'ikoranabuhanga, bikorwa gusa bigeze ku cyiciro cy'amasezerano y'inyongera ya nyuma ya gatanu.
Ku isoko ryatanzwe rigamije gutanga ibitabo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, habayeho kudatanga amahirwe ku bikoresho bikorerwa imbere mu gihugu nyamara amategeko ari byo ateganya.
Depite Umutesi Liliane ati 'Ibi kuba bitarakurikijwe bitera igihombo ku mutungo wa Leta ndetse n'abakora n'abatunganya ibikorerwa mu gihugu.'
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko habayeho ikibazo mu ikurikirana ry'amasoko.
Ati 'Habayeho ikibazo cy'uko ari ba rwiyemezamirimo basaba kongererwa igihe nyamara igihe cyo gutanga ibikorwa kigiye kugera bakabikora no ku munota wa nyuma, cyane ko biba bikorerwa muri sisiteme, igihe bitugezeho bitinze ugasanga n'akanama gahari kabikoze nta buryo buhari bwo kubikorera muri sisiteme.'
Depite Umutesi Liliane yagaragaje ko rwiyemezamirimo adakwiye gushyiraho imikorere muri REB kuko amasezerano umunani atahuza ibibazo.
Ati 'Nibaza ko twahabwa impamvu-muzi yatumye amasezerano yongererwa hanze kuko amasezerano umunani ntabwo yose nibaza ko yagize ikibazo gisa.'
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa Rusange muri REB, Nkurikiyinka Janvier, yavuze ko ibikorwa byo kongerera amasezerano hanze ya sisiteme y'ikoranabuhanga 'tutabyitwayemo neza' kuko iyo abantu basabye kongererwa bitinze, bijya kugera mu kanama gashinzwe amasomo amasezerano yararangiye.
Ati 'Hari igihe bigaragara ko ibintu bikenewe kandi rwiyemezamirimo yarabisabye ku gihe ariko bikagaragaramo nk'imbogamizi cyangwa ikibazo kikagaragara muri REB bidahita bikorwa.'
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko 'ikibazo ntabwo gikwiriye kuba kuri REB, gikwiriye kuba gituruka ahandi ariko kuba gituruka kuri mwe noneho mukumva nta n'igisubizo mufite ni cyo kidutera impungenge.'
Abashinzwe gutanga amasoko ya Leta bagaragaza ko muri 'Umucyo-eprocurement' yemera ko umuntu yakongera igihe cy'amasezerano n'iyo yaba yararangiye.
Inzobere mu gutanga amasoko ikorera muri REB yavuze ko bagize intege nke mu mikorere ariko abajijwe impamvu bemeye ko rwiyemezamirimo ari we ubacungira amasoko yagize ati 'ibyo turabisabira imbabazi kandi twafashe ingamba zo kugira ngo bikosorwe.'
Mutubabarire twarabyibagiwe
Ku byerekeye amasezerano ataratanze amahirwe ku bikorerwa mu Rwanda, REB yasobanuye ko mu bitabo by'ipigana byari birimo ariko bigeze ku gusuzuma amasoko barabyibagirwa.
Nsengiyumva Kassim ushinzwe amasoko muri REB ati 'Ikijyanye no gutanga amahirwe ku bikorerwa mu Rwanda ni uko iri soko ryari mpuzamahanga, habayeho kwibagiranwa kuko twari twabiteganyije mu gutanga ibitabo by'ipiganwa ariko tugiye gusuzuma inyandiko habaho kubyibagirwa'
Depite Muhakwa yagaragaje ko niba byarabereye mu gusuzuma inyandiko 'iryo ntabwo ari ikosa ahubwo mwabakuyemo mubishaka. Iyo wenda muvuga ngo twibagiwe kubashyira mu gitabo gihamagarira abantu ipiganwa hanyuma tugiye gukora isuzuma dusanga twarabyibagiweâ¦ubwo mwese mwarabyibagiwe?'
Akanama k'amasoko ka REB kagizwe n'abantu barindwi bose bahamirije PAC ko bibagiwe kwita ku ngingo yo guha amahirwe ibikorerwa mu Rwanda.
Nsengiyumva ati 'Mu by'ukuri ni ikosa twararikoze kandi turabisabira imbabazi.'
Abadepite bagize PAC basabye ko amakosa nk'aya adakwiriye kubaho kuko abikorera bo mu Rwanda n'igihugu muri rusange batazashobora gutera imbere.




Amafoto: Kwizera Herve