Abikorera basabwe kugira uruhare muri gahunda yo kwigira ku murimo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe mu byo Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, Gahunda y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2), harimo ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura 1.250.000 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Ibyo kugira ngo bigerweho harasabwa imbaraga n'imikoranire myiza hagati y'Urwego rw'Abikorera na Leta mu gushaka ibisubizo bikenewe mu iterambere ry'Igihugu.

U Rwanda rwahisemo kandi guteza imbere amasomo ajyanye na tekinike, imyuga n'ubumenyingiro mu rwego rwo kongera imirimo, guha urubyiruko ubushobozi bwo kuyihanga ndetse no kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Uruganda rwa T-Kay Investment Ltd, rukora ibikorwa bitandukanye birimo imyenda, icapiro n'ibindi, Kayitare Thierry, yagaragaje ko abikorera bakwiye kugira uruhare muri gahunda zo guteza imbere igihugu.

Ati 'Abikorera nabashishikariza gufasha abana b'Abanyarwanda. Bavuga ko ijya kurisha ihera ku rugo, rero n'udafasha abana b'Abanyarwanda nta wundi muntu uzaturuka hanze ngo aze abafashe. Abikorera bakwiye gukorana n'amashuri yisumbuye ya TVET, na Kaminuza zirera abo bana kuko ni twebwe bo gufasha abo bana, tugafata iya mbere.'

Binyuze muri gahunda yo gufasha urubyiruko kwigira ku murimo, ku wa 27 Kamena 2025, uru ruganda rwafashije abarenga 110 bari bamaze amezi atatu bahabwa amahugurwa n'ubumenyi bukenewe ku isoko haba mu nganda n'ibindi bitandukanye.

Muri bo abagera ku 100 bahise bahabwa akazi muri uru ruganda nk'umusaruro wa gahunda yo kwigira ku murimo cyane ko rukeneye kongera umubare w'abakozi bafite ubumenyi.

Ni gahunda uru ruganda rushyira mu bikorwa ku bufatanye na GIZ, hagafashwa urubyiruko rurangije amashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingoro kwigira ku murimo hakaba n'ubwo bahita babona akazi.

Yakomeje ati 'Ntabwo ari twe gusa tuba tubigishiriza, ahubwo barangiza bafite ubumenyi n'impamyabushobozi, hari n'ibindi bigo bashobora gufasha kuko bafite ibyo bagenda berekana. Hari inganda nyinshi ziri hano zikeneye abakozi rero, uretse abo tuzafata, tunabafasha kureba uko abandi bagera mu bindi bigo bibafasha kubona akazi.'

Kayirebwa Adelphine uri mu bahawe amahugurwa, yavuze ko ubumenyi yahawe buzamufasha kwiteza imbere, guteza imbere igihugu n'abandi binyuze mu guhanga imirimo.

Ati 'Twabonye u bumenyi bwinshi, bigiye kumfasha kuko ubumenyi nahakuye buzamfasha kuba nakwiteza imbere, ngateza imbere n'abandi kandi mfite n'icyerekezo cyo guhanga imirimo.

Ikundabayo Adrienne we yagaragaje ko urubyiruko narwo rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho, rugaharanira iterambere ku giti cyarwo n'iry'igihugu muri rusange.

Yasabye ko gahunda yo kwigira ku murimo yakomeza gushyirwamo imbaraga ku buryo igera ku mubare munini w'abanyeshuri kuko ishobora gutanga umusanzu ukomeye muri gahunda yo kwihangira imirimo.

Umuyobozi w'Uruganda rwa T-Kay Investment Ltd, Kayitare Thierry, yasabye abikorera gufasha Leta muri gahunda yo kwigisha imyuga n'ubumenyingiro
Gahunda yo kwigira ku murimo ifasha urubyiruko
Abikorera basabwe kugira uruhare muri gahunda yo kwigira ku murimo
Abikorera basabwe kugira uruhare muri gahunda yo kwigira ku murimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abikorera-basabwe-kugira-uruhare-muri-gahunda-yo-kwigira-ku-murimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)