Rwabigarutseho kuri uyu wa 5 Kamena 2025, ubwo hasomwaga icyemezo ku rubanza uyu munyamategeko yatanze agaragaza ko ako gace kabusanye n'ibitegekwa n'Itegeko Nshinga, agasaba ko kahindurwa.
Iyo ngingo igaragaza ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y'ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Agace yasabaga ko kakurwaho ni 'cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere.'
Urukiko rwagaragaje ko ingingo ya 38 y'Itegeko Nshinga iteganya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse n'amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono ariko ko Itegeko Nshinga ryashyizeho irengayobora ry'uko ubwo burenganzira bwo gutanga ibitekerezo butagomba kubuza uburenganzira bw'umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n'agaciro.
Rwasobanuye ko icyaha giteganywa n'ingingo ya 39 y'iryo tegeko kigizwe n'ingingo zose zo gutanga amakuru y'ibihuha ashobora gutera ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere.
Rwerekanye ko mu guhana icyo cyaha hari ibintu bine by'ingenzi byitabwaho birimo kuba habaye igikorwa cyo gutangaza ibihuha, kuba byakozwe hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwazo, kuba uwayatangaje yari azi ko ari ibihuha no kuba ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere.
Urukiko rusanga itegeko ryavuzwe, ryarashyizweho ngo rirengere uburenganzira bwa muntu ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rishyira umwihariko ku gutangaza amakuru y'ibihuha kandi ko guhana icyo cyaha atari umwihariko w'u Rwanda.
Nko muri Kenya gihanishwa igifungo cy'imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 5 z'amashilingi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Rwagaragajwe ko bikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bwa muntu, kumwubaha no kumurengera.
Rwanzuye ko ako gace karegewe katanyuranyije n'itegeko nshinga riteganya ko umwenegihugu agomba kugira icyubahiro n'agaciro bityo ko ibivugwa na Me Ibambe Jean Paul nta shingiro bifite.
Rwashimangiye ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo buteganywa n'Itegeko Nshinga ariko ko bugomba gukoreshwa hadahutajwe uburenganzira bw'abandi.
Me Ibambe Jean Paul wari mu rukiko nyuma y'umwanzuro yabwiye itangazamakuru ati 'Hajemo ikintu cy'ingenzi kuko bagerageje gusobanura cyangwa gutangaza ni ryari icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha gishobora guhanwa? Ni ikintu cyiza kubera ko ubusanzwe bitasobanurwaga, bikaba byatuma umuntu wese yabyuririraho.'
Yakomeje ati 'Nubwo ingingo itavuyeho ariko basobanuye uburyo icyo cyaha gishobora gukorwamo, impamvu gikwiye guhanwa ndetse n'ibikorwa bikigize.'
