Ni impanuka yabaye ahagana Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba. Amakuru y'ibanze avuga ko abanyeshuri bane bagendaga iruhande rw'umuhanda, bakomeretse mu buryo bukomeye ndetse n'abari mu modoka bagiye bagira ibikomere bitandukanye.
Aya makuru yemejwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yanongeyeho ko iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi y'u Rwanda yahise itabara.
Ati "Polisi yahise itabara, abakomeretse bajyanwa kwa muganga. Harimo n'abakomeretse bikomeye ariko bose bari kwitabwaho."
Yongeyeho ko Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'izindi nzego barimo gukurikirana abanyeshuri bajyanwe kwa muganga.


Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga

Nyuma y'impanuka Polisi y'u Rwanda yahise ihagoboka

Imodoka yakoze impanuka yari itwaye abanyeshuri biga kuri Ecole Les Poussins

Imodoka yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka irangirika cyane
