Kicukiro: Imodoka yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impanuka yabaye ahagana Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba. Amakuru y'ibanze avuga ko abanyeshuri bane bagendaga iruhande rw'umuhanda, bakomeretse mu buryo bukomeye ndetse n'abari mu modoka bagiye bagira ibikomere bitandukanye.

Aya makuru yemejwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yanongeyeho ko iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi y'u Rwanda yahise itabara.

Ati "Polisi yahise itabara, abakomeretse bajyanwa kwa muganga. Harimo n'abakomeretse bikomeye ariko bose bari kwitabwaho."

Yongeyeho ko Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'izindi nzego barimo gukurikirana abanyeshuri bajyanwe kwa muganga.

Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga
Nyuma y'impanuka Polisi y'u Rwanda yahise ihagoboka
Imodoka yakoze impanuka yari itwaye abanyeshuri biga kuri Ecole Les Poussins
Imodoka yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka irangirika cyane



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-habereye-impanuka-ikomeye-y-imodoka-itwara-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)