RRA yasabye abasora kumenyekanisha avansi ya mbere y'umusoro ku nyungu za 2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi avansi irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe muri Mutarama, Gashyantare na Werurwe mu 2025. Mu kubara iyi avansi, usora ahera ku musoro wishyuwe mu mwaka ushize, akagabanya n'igicuruzo cy'uwo mwaka, agakuba n'igicuruzo cy'igihembwe gisorerwa.

Komiseri wungirije Ushinzwe Serivisi z'Abasora n'Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, avuga ko abarebwa n'izi nshingano ari umuntu wese wabonye inyungu mu 2024, akaba yaramenyekanishije umusoro ku nyungu muri Werurwe 2025. Aha ntabwo harimo abamenyekanishije zero.

Ni kimwe n'umuntu wandikishije ubucuruzi mu 2024, akaba yaramenyekanishe umusoro ku nyungu bwa mbere muri Werurwe, 2025.

Yakomeje ati 'Ni ukuvuga ngo bagomba kumenyekanisha bitarenze itariki 30 Kamena, bagaragaza uburyo bakozemo muri aya mezi atatu ya mbere y'uyu mwaka.'

Abantu batamenyekanishije umusoro ku nyungu wa 2024, bo baributswa ko ikoranabuhanga ridashobora kwakira imenyekanisha ritahiwe, kandi irya mbere ritaratanzwe. Bityo, basabwa kubanza kumenyekanisha umusoro batamenyekanishije hakiri kare.

Yakomeje ati 'Utaramenyekanishije, namenyekanishe. Icya kabiri, hari uwamenyekanishije, akamenyekanisha nabi. Ibyo turimo kubona ni uko hari abantu bagendaga bagafata ibyatunze ubucuruzi bwabo bimwe bidafite ibizishyigikira, bagapfa gukubitamo kugira ngo bagabanye inyungu zisoreshwa.'

Yakomeje ati 'Ibyo turi kubibona, kandi aho kugira ngo umuntu tujye kumugenzura, kumuhana, icyiza ni uko we yaza agakosora imenyekanisha yakoze, hanyuma akishyura umusoro atishyuye, aho kugira ngo abe aritwe tujya kumwibonera kuko ntabwo byaba byiza. Abatarishyuye nabo tubagira inama yo kwishyura kuko ibihano n'inyungu z'ubukererwe bigenda byiyongera uko iminsi ishira.'

Abadafite ubushobozi bwo kwishyura icyarimwe, bashobora kwishyura mu byiciro, nyuma yo kubisaba.
Abacuruzi kandi bashishikarizwa ko mu gihe cyo kumenyekanisha, bajya bakorana bya hafi n'babafasha, kuko hari ubwo ubimuharira akamenyekanisha nka zeru kandi akakwaka amafaranga yita ay'umusoro, ingaruka zikazaza nyuma.

Ikuzo Elise Mireille uyobora Blue Kite Trading and Services Ltd, avuga ko kugira ngo babashe kumenyekanisha mbere y'itariki ntarengwa, ari ibintu bitegura hakiri kare. Ni inshingano ngo buri munyarwanda wese akwiye kwitaho.

Yakomeje ati 'Nk'ubu turabizi ko tugomba kuba twamaze kwishyura mbere y'itariki 30 Kamena, ubu rero turimo kubitegura kugira ngo tuzishyure mbere y'igihe, kugira ngo twirinde ibihano.'

'Icyo nashishikariza abacuruzi bagenzi banjye n'abandi bakora imirimo ibyara inyungu, ni ukubitegura hakiri kare, bakaba begeranya amafaranga y'umusoro kugira ngo batazacibwa amande.'

Ashishikariza abacuruzi bose kujya batanga fagitire za EBM, kugira ngo bijye biborohereza mu kumenya ibyo bacuruje n'umusoro bagomba gutanga.

Imenyekanisha rikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA ( www.rra.gov.rw.) Icyakora, abafite ibikorwa by'ubucuruzi bito, basora mu buryo bukomatanyije, bakoresha *800#, bagakurikiza amabwiriza. Ushobora kwishyura ukoresheje Mobile Money, Airtel, MobiCash, mobile banking cyangwa Internet Banking.

RRA yasabye abasora kumenyekanisha avansi ya mbere y'umusoro ku nyungu za 2025



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yasabye-abasora-kumenyekanisha-avansi-ya-mbere-y-umusoro-ku-nyungu-za-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)