Kinigi, Gikungu na Kirundo mu mbuto z'ibirayi zitagitanga umusaruro zigiye kuvugururwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuhinzi bw'ibirayi buri mu bukorwa na benshi mu Rwanda ndetse bufatiye runini abantu batandukanye haba abahinzi, abacuruzi ndetse n'igihugu muri rusange.

Nubwo iki gihingwa gifitiye akamaro kanini Abanyarwanda, abagihinga bakunze kugaragaza ko kubona imbuto nziza kandi zigezweho bihenze ari yo mpamvu usanga bamwe babura uko babigenza bagahinga izidatanga umusaruro uhagije rimwe na rimwe ugasanga bakorera mu gihombo.

Mu gushaka igisubizo cy'icyo kibazo, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB, cyafashe ingamba zitandukanye mu rwego rwo gukomeza kongera umusaruro.

Mu ngamba zafashwe harimo no kuvugurura imbuto zimaze igihe kirekire zihingwa ariko zikaba zitagitanga umusaruro uhagije.

Umukozi ushinzwe gukora ubushakashatsi ku birayi muri RAB, Dr. Nduwayezu Anastase, yabwiye IGIHE ko bagiye kuvugurura zimwe mu mbuto z'ibirayi nyuma y'uko bigaragaye ko zitagitanga umusaruro uhagije ndetse ko zisigaye zibasirwa n'uburwayi.

Ati 'Urabona imbuto iyo imaze igihe kinini ihingwa icika intege ku buryo iba itagitanga umusaruro cyangwa ngo ibashe guhangana n'imihindagurikire y'ibihe nk'ubukonje n'ubushyuhe kandi bitera igihombo abahinzi kuko zitwara ibintu byinshi nk'umuti kandi zitacyera cyane.'

Dr. Nduwayezu yavuze ko hari imbuto zizavugururwa bitewe n'uko abaturage basabye ko zitakurwa ku isoko ahubwo zakongererwa imbaraga zigakomeza zigahingwa.

Yagize ati 'Dutubura imbuto bitewe n'uburyo abaturage babisabye kuko hari igihe imbuto iba ifite ibibazo bitandukanye birimo uburwayi cyangwa idatanga umusaruro uhagije. Abahinzi bagasaba ko tutayikura ku isoko ahubwo twayongerera ubushobozi. Mu zizavugururwa harimo Kinigi, Kirundo na Gikungu.'

Yavuze ko ku ikubitiro mu zigomba kuvugururwa harimo, Kinigi ikunzwe n'abenshi kubera ukuntu iryoha, bakazavugurura n'izindi nka Gikungu na Kirundo.

Yakomeje avuga ko hari imbuto z'ibirayi RAB iri gutubura zarakorewe mu Rwanda ku buryo mu myaka mike iri imbere abahinzi bazajya bahinga imbuto zakorewe imbere mu gihugu bidasabye ko zitumizwa mu mahanga.

Ubusanzwe imbuto nyinshi z'ibirayi zihingwa mu Rwanda zituruka muri Peru.

RAB kandi iri gushishikariza abahinzi guhinga imbuto zigezweho bakareka gukomeza kwibanda ku mbuto zidatanga umusaruro kandi hari izitanga umusaruro mwinshi mu gihe gito ndetse zikihanganira imihindagurikire y'ibihe.

Dr. Nduwayezu yavuze ko hari imbuto byagaragaye ko zera cyane mu bice bitandukanye by'igihugu abahinzi bakwiye guhinga zirimo Ndamira, Cyerekezo na Kazeneza aho zishobora gutanga umusaruro uri hagati ya toni 25 na 30 kuri hegitari.

Ibirayi biri mu bihingwa biribwa cyane mu Rwanda kuko imibare igaragaza ko umuntu umwe arya ibiro 100 by'ibirayi ku mwaka.

Ni mu gihe umusaruro na wo wiyongereye kuko raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) y'igihembwe cy'ihinga cya 2025 A yagaragaje ko umusaruro w'ibirayi wiyongereyeho 3%.

Dr. Nduwayezu Anastase yavuze ko bagiye kuvugurura imbuto z'ibirayi zirimo Kinigi, Kirundo na Gikungu
Umugozi umwe w'imbuto zakozwe ushobora kuvaho ibilo birenga bibiri
Imbuto zakozwe zibasha kwihanganira imihindagurikire y'ibihe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakozwe-imbuto-nshya-11-izisanzwe-ziravugururwa-rab-mu-rugamba-rwo-kongera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)