Afurika y'Epfo ishobora gufunga Ambasade ya Israel - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Lamola yabigarutseho ubwo yasubizaga ikibazo cy'Umudepite w'Ishyaka EFF, Virgill Gericke, wamubajije ibyakozwe kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cyafashwe mu Ugushyingo 2023 n'Inteko Ishinga Amategeko cyo gufunga ambasade ya Israel muri icyo gihugu.

Lamola yavuze ko ibiganiro n'inzego bireba byarangiye, ndetse ko hamaze gutegurwa inyandiko igomba gushyikirizwa Inama y'Abaminisitiri kugira ngo ifatweho icyemezo cya nyuma.

Yagize ati 'Dushingiye ku ihame rya demokarasi rishingiye ku gutandukanya imirimo y'inzego z'ubutegetsi, ububasha bwo gufunga ambasade ya Israel buri mu maboko ya Guverinoma. Turateganya ko mbere y'uko uyu mwaka urangira, iki kibazo kizaba cyamaze gufatwaho umwanzuro.'

Minisitiri Lamola yagaragaje ko Ambasade ya Israel muri Afurika y'Epfo isanzwe yaragabanyirijwe imikorere ku buryo idakora ibikorwa bya dipolomasi, politiki n'ubukungu nk'uko bisanzwe, ahubwo ikora gusa imirimo isanzwe ijyanye n'ingendo n'ibyangombwa (visa).

Yongeyeho ko kugeza ubu nta gihugu cy'amahanga cyangwa igitutu icyo ari cyo cyose kiri gushyirwa kuri Guverinoma ya Afurika y'Epfo ngo igire icyo ikora binyuranyije n'ubusugire bwayo.

Ku bijyanye n'ibihano by'ubukungu, Lamola yavuze ko hakiri ibiganiro muri Guverinoma byaba ibigamije gushyiraho ibihano by'ubukungu ku gihugu cya Israel, ariko ko hakenewe ubufatanye bw'ibindi bihugu.

Yasoje yibutsa ko Afurika y'Epfo ikomeje gushyigikira igisubizo cya leta ebyiri hagati ya Israel na Palestine, ashimangira ko bifuza ihagarikwa ry'intambara, ko imfashanyo z'ubutabazi zigera ku baturage ba Gaza n'Uburengerazuba bwa Yorodani, ndetse no gutangira ibiganiro bigamije amahoro arambye.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubufatanye Mpuzamahanga wa Afurika y'Epfo, Ronald Lamola yavuze ko hagiye gufatwa icyemezo cya nyuma ku ifungwa rya burundu rya Ambasade ya Israel



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-y-epfo-ishobora-gufunga-ambasade-ya-israel-mu-mpera-za-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)