Karongi: Imibiri 65 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 27 Kamena 2026, nibwo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe.

Ni igikorwa cyahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 65 yabonetse mu misozi, hatunganywa imirima yo guteraho icyayi.

Sebiroro Antoine watanze ubuhamya yagaragaje ko Abatutsi bo mu Bisesero birwanyeho imbere y'abicanyi, bayobowe na Birara Aminadab wabigishije kwivanga no kwiroha mu bicanyi, byabafashije gukumira ibitero mu gihe cy'amezi atatu, nyuma Leta izana abicanyi.

Uku kwirwanaho kwatumye Abatutsi bagiye barokoka ibitero mu turere twa Nyamasheke na Karongi bahahungira ari Benshi, gusa bicirwa mu misozi ya Bisesero nyuma yo gutereranwa n'ingabo z'Abafaransa.

Nzabamwita Alex wavuze mu izina ry'abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro yashimye abantu batanga amakuru y'ahari imibiri y'Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro, anenga abagihisha aya makuru.

Ati "Uyu munsi wa none turacyaterwa impungenge n'uko hari imibiri y'abacu tutarabona ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ntabwo tugaya abaduhisha amakuru gusa turanagaya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n'abayipfobya".

Visi Perezida wa Mbere wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu, Christine Muhongayire, yashimye inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi byananiye ingabo z'Abafaransa.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje ko mu mateka y'Abanyarwanda ntaho bigaragaza ko higeze haba intambara yabo bapfa ibyaje kwitwa amoko, bityo ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye byatewe n'ubuyobozi bubi.

Ati "Birumvikana ntawagarura abacu twabuze ariko kuba hafi y'abayirokotse ni inshingano kuri twese. Dukomeze kugira uruhare mu ngamba Leta yafashe zo kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo".

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rwashyinguwemo iyi mibiri 65 rusanzwe rushyinguyemo abarenga ibihumbi 50.

Nzabamwita Alex yasabye abafite amakuru y'ahari imibiri itarashyingurwa kuyatanga kuko biruhura abarokotse Jenoside
Imibiri 65 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero
Bamwe mu bayobozi bifatanyije n'ab'i Karongi kwibuka Abatutsi bo mu Bisesero bishwe muri Jenoside
Ibuka yashimye ingabo z'Inkotanyi zahagaritse Jenoside byananiye ingabo z'Abafaransa
Guverineri Ntibitura yasabye abaturage kunga ubumwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-imibiri-65-y-abatutsi-bishwe-muri-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)