Birantega mu mushinga wa Internet yashyizwe mu mashuri 1500 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho ku wa 27 Kamena 2025, ubwo Minisiteri y'Uburezi yisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, birimo n'amashuri yahawe internet ariko ikagarukira ku byumba bimwe na bimwe.

Iki kibazo cyagaragaye mu mashuri ya GS Rwamagana, GS Nyarusange, TTC Nyamata n'andi.

Ni amashuri 1500 yahawe internet binyuze mu mushinga Smart Education, harimo amashuri abanza, amashuri makuru na za kaminuza ndetse n'ibindi bigo by'ubushakashatsi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y'Uburezi, Bella Rwigamba, yavuze ko internet yatangwaga binyuze mu gushyira mu ishuri ibikoresho bitanga internet ishobora kugera ahantu hatandukanye.

Ati 'Ukuntu uyu mushinga uteye mu mashuri mato, ni ukuvuga abanza, ayisumbuye na TVET yo hasi, twagombaga gushyirayo internet dukoresheje icyitwa 'Access Point' enye zigashyirwa ku mashuri ahantu tubona hakenewe internet kurusha ahandi, hakabamo icyumba cya mwarimu, icy'ubuyobozi na smart classroom, ariko bitewe n'uko amashuri aba ateye hari amashuri aba ari magari cyane bigatuma hagati y'icyumba cy'umuyobozi cyangwa se icyumba cya mwarimu n'aho dushyira imashini hari intera ndende cyane, bigatera imbogamizi ko ibyo byuma bitanga internet bidashobora kugera kure akaba ari byo mwabonye bakora igenzura ugasanga icyo gikoresho kiri mu cyumba kimwe ikindi cyakagombye kuba kibona murandasi ariko kiri kure.'

Rwigamba yavuze ko mbere yo gutanga icyemezo cy'uko rwiyemezamirimo yakoze neza habanza gukorwa igenzura ry'ibyakozwe niba bisa n'uko yabisabwe.

Ati 'Muri ayo mashuri by'umwihariko koko ni byo ikibazo cyarabonetse ariko uko tugenda dukora igenzura tureba igishoboka, niba hazamo kongeramo ibindi, ariko uko umushinga wari umeze wari urimo ibikoresho bike ugereranyije n'uko ishuri ringana. Ushobora kuba uri mu ishuri rimwe ukenera ibikoresho nka bibiri, ariko wajya mu rindi ukeneye nk'umunani ibyo rero iyo turimo gukora buri shuri riba rifite umwihariko.'

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko bitumvikana uko bashyize internet mu mashuri batazi aho izagarukira nyamara ari ibintu bishobora kwigaragaza.

Ati 'Ibi bikoresho bitanga internet bine mu ishuri rimwe muri TTC Nyamata ni ko mwari mwabiteganyije ku buryo zidaha andi mashuri? Ubu ntabwo mwari kuvuga ngo kimwe kirajya aha ikindi aha ishuri ryose rihabwe internet? Na Dihiro ni kimwe, n'iri ryitwa Nelson Mandela ni kimwe, wanakomeza ugasanga GS Rwamagana na GS Nyarusange, ni ko mwari mwabiteganyije ko muha internet ku gice kimwe mu kigo hanyuma ibindi bigasigara bidafite internet?'

Rwigamba yavuze ko iyi internet yashyizwe mu mashuri ari iyihariye yayo gusa badasangiye n'ibindi bigo by'ubucuruzi cyangwa abaturage.

Uyu mushinga washowemo miliyoni 30$ yatanzwe na Exim Bank China, watangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 2023 kugeza mu 2024.

Ufasha amashuri kubona internet ifite umuvuduko wa Mbps 15, akishyura ibihumbi 130 Frw ku mwaka mu gihe hari andi mashuri yishyuraga ari hejuru y'ibihumbi 300 Frw kandi ahabwa internet ifite umuvuduko wa Mbps 10 gusa.

Abadepite bagize PAC basabye ko amashuri ahabwa internet igera mu kigo cyose
MINEDUC yasobanuye ko uburyo baha amashuri internet bizanozwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/internet-yagombaga-guhabwa-amashuri-1500-hari-aho-igera-ku-gice-kimwe-cy-ikigo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)