Amasezerano y'amahoro na RDC yasinywe u Rwanda rwitsa kuri FDLR - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uruhande rw'u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe mu gihe RDC yari ihagarariwe na mugenzi we, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Ni umuhango kandi wayobowe n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio.

Umujyanama wa Trump mu bibazo bya Afurika, Massad Boulos, wagize uruhare mu biganiro byagejeje kuri aya mahoro, yavuze ko ari 'amasezerano y'amateka' kandi ko bitari gushoboka ko agerwaho 'bitagizwemo uruhare na Perezida Trump'.

Marco Rubio yavuze ko hakiri 'akazi ko gukorwa mu bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa' ndetse ko intambwe yatewe uyu munsi itari kugerwaho iyo bitagirwamo uruhare na Leta ya Qatar ndetse n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko amasezerano yasinywe ashingiye ku biganiro byagizwemo uruhare n'abahuza ku ruhande rwa Afurika by'umwihariko Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé.

Ati 'Ipfundo ry'aya masezerano ni umwanzuro wo gushyiraho ingamba z'umutekano zihuriweho n'ibihugu byombi, Joint Security Coordination Mechanism, hagati ya RDC n'u Rwanda. Ikintu cya mbere kizakorwa ni ugutangira gushyira mu bikorwa ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR bigakurikirwa no gukuraho ingamba z'ubwirinzi zashyizweho n'u Rwanda.'

'Ibi bishingiye ku bushake bwagaragajwe hano bw'icyemezo gishingiye ku bimenyetso cyo guhagarika gufasha FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro. Uwo ni wo musingi w'umutekano n'amahoro mu karere kacu.'

Iyi ngingo u Rwanda rwari rwarakunze kuyigarukaho mu biganiro byose rwagize biganisha ku gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu Karere ndetse iri no mu myanzuro y'ibiganiro bya Luanda.

Icyo gihe hari hemejwe ibikorwa bihuriweho n'impande zombi bijyanye no gushyiraho ingamba z'umutekano zihuriweho n'ibihugu byombi.

Nduhungirehe yavuze ko FDLR atari umutwe usanzwe, ahubwo ugizwe n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abarenga miliyoni imwe bishwe. Yavuze ko mu gihe uyu mutwe uzaba wasenywe, bizatuma u Rwanda rubasha kugira uruhare mu bikorwa bigamije gucyura impunzi.

Yavuze ko kandi u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu bikorwa by'ubucuruzi rufatanyije n'abashoramari hamwe na sosiyete z'Abanyamerika.

Ati 'Tugomba kwemera ko hari ugushidikanya gukomeye mu karere kacu no hanze yako kuko amasezerano yabanje menshi atagiye ashyirwa mu bikorwa, nta gushidikanya ko urugendo ruri imbere rutazoroha ariko ku bufasha bukomeje bwa Amerika n'abandi bafatanyabikorwa, twizera ko tugeze ahantu hadufasha guhindura ibintu.'

'U Rwanda rwiteguye gukorana na RDC kugira ngo rushyire mu bikorwa ibyo twiyemeje.'

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko aya masezerano 'ari intambwe nshya itewe', ishimangira ko amahoro ari 'amahitamo n'inshingano'.

Ati 'Abagezweho n'ingaruka cyane bari kutureba, biteze ko aya masezerano ashyirwa mu bikorwa kandi ntitwabatenguha.'

Yavuze ko mu gihe azashyirwa mu bikorwa, biha amahirwe Akarere k'Ibiyaga bigari ko gufata umurongo mushya 'bitari mu magambo gusa ahubwo mu bikorwa', gusa ashimangira ko 'ibikomere bimwe bizomorwa ariko ko bitazasibangana'.

Yakomeje agira ati 'Ku ruhande rwa RDC, twizeye kandi tuzaharanira ko aya masezerano yubahirizwa bitari mu magambo yacu ahubwo mu bikorwa byacu. Uyu munsi twahisemo amahoro, igikenewe ni uko tuyabungabunga, kandi tukereka abaturage bacu n'Isi ko no mu karere karanzwe n'inkovu, agaciro n'ubufatanye bishobora kuganza. Ubu rero, akazi kacu karatangiye.'

Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.

Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.

Aya masezerano yasinywe nyuma y'ibiganiro bimaze amezi hagati y'impande zombi
Aya masezerano arimo ingingo yihariye ijyanye n'ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR
Marco Rubio yashimye impande zombi ziyemeje gushyira imbere amahoro muri ibi biganiro
Amerika ivuga ko kugira ngo iyi ntambwe ibe yatewe, byagizwemo uruhare na Trump ushyize imbere amahoro
Marco Rubio yashimye impande zombi ziyemeje gushyira imbere amahoro muri ibi biganiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasezerano-y-amahoro-na-rdc-yasinywe-u-rwanda-rwitsa-kuri-fdlr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)