
Ni icyemezo cyasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 3 Kamena 2025. Iyo sitati yihariye itandukanya ibyo bigo bitanga ubumenyi n'ibindi bya leta bisanzwe ku bijyanye n'uburyo bwo gushaka abakozi, kubazamura mu ntera n'ibindi.
Kuri ubu amashuri makuru na za kaminuza bya leta byemerewe kwishakira abakozi binyuze mu buryo butandukanye byaba amapiganwa cyangwa gushyiraho abakozi ako kanya.
Bitandukanye n'uko mbere byari bimeze kuko byasabaga gukurikiza sitati rusange igena abakozi ba leta bose, aho hashyirwaho itangazo abantu bose bagapiganwa utsinze agahabwa akazi rimwe na rimwe ugasanga umuntu ukenewe mu kigo runaka si we uhawe akazi.
Ni icyemezo cyitezweho kunoza ibijyanye no gushaka abakozi muri ibyo bigo, bikanafasha no kubona abanyamwuga byihuse bidasabye gutegereza igihe kinini.
Bizafasha mu gukemura n'ibindi bibazo bitandukanye byagongaga ibyo bigo mu bijyanye no gushaka abakozi.
Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas, yabwiye The New Times ati 'Imirimo yo gushaka abakozi no kubazamura mu ntera ubu igiye kwibanda ku buryo bwihariye bwashyizweho bijyanye n'ibikenewe na kaminuza.'
Uyu muyobozi yashimangiye ko amabwiriza yari asanzwe hari ubwo yatumaga iyi kaminuza itabona abakozi ikeneye bijyanye n'inzego bashakwamo, akagaragaza ko ubu bisobanutse ndetse bizajya bikorwa hashingiwe ku bikenewe haba mu myigishirize ubushakashatsi, no gushyigikira abakozi.
Umuyobozi wa RP, Dr Sylvie Mucyo, na we yagaragaje ko uburyo busanzwe basabwaga gukurikiza bwatumaga batabona abakozi bakeneye, bigatuma gahunda yo guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro Igihugu cyihaye.
Ati 'Bijyanye n'uko Rwanda Polytechnic yibanda ku bijyanye n'imyuga n'ubumenyingiro, kubona abakozi bafite ubumenyi n'ubunararibonye twifuza byagoranaga cyane. Icyakora iyi sitati yihariye igiye kubyoroshya cyane.'
Iyi sitati yihariye kandi izajyana n'ibindi bishya bijyanye no kuzamura mu ntera abakozi, aho umukozi azajya azamurwa mu buryo buzwi nk'impagarike bijyanye n'uburyo yatanze umusaruro mu gihe runaka.
Ibi bivuze ko umukozi ashobora kuva ku rwego runaka wenda ari umwarimu akagirwa umuyobozi ushinzwe amasomo.
Biteganyijwe ko uwazamuwe muri ubwo buryo nagezwa ku rwego rwa nyuma mu buryo bw'impagarike azajya azamurwa mu buryo buzwi nk'intambike, bimwe uba ufite ishingano runaka ugahabwa izindi ariko ziri ku rwego rumwe.
Iyi gahunda nshya biteganyijwe ko izashyirwa mu bikorwa byuzuye mu myaka ibiri. Biteganyijwe ko izafasha mu kongerera abakozi umurava, hagabanywe ibijyanye no guhindagura akazi bya buri kanya ari na ko byongera ireme ry'uburezi muri rusange.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-na-rp-byahawe-ububasha-bwo-kwishakira-abakozi