Mu mashusho yashyize hanze, Jeanine Munyeshuli yavuze ko iki kiganiro cye kizaba cyitwa 'Kitchen Summits'.
Ati 'Ikiganiro cyanjye Kitchen Summits ni ahantu ho kuganirira, gutekereza byagutse, gutekereza byisumbuyeho no gutanga umwanya wo kuganira byimbitse. Ndi umunyeshuri by'iteka ryose, ndi Jeannine Munyeshuli.'
Nta makuru arambuye Munyeshuli yatanze kuri iki kiganiro, bijyanye n'igihe kizajya gisohokera, niba azajya agikora wenyine cyangwa azagira abatumirwa.
Muri Kanama mu 2023 nibwo Jeannine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, muri MINECOFIN.
Ni umwanya yavuyeho mu 2024 nyuma yo kwirukanwa muri Guverinoma. Ntabwo hatangajwe impamvu yihariye yatumye Munyeshuli akurwa mu nshingano.
Mbere yo kujya muri izo nshingano, Jeanine Munyeshuli, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y'Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y'Ubutegetsi yayo. Munyeshuli yabaye Umuyobozi Wungirije w'Inama y'Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.
Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bijyanye n'ubukungu [Masters in Economics and Statistics], yakuye muri Kaminuza y'i Genève mu Busuwisi.
Kuva mu 2017, yakoreye ikigo cya SouthBridge Rwanda nk'umugishwanama ndetse aba n'umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa.
Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n'imari.
Reba integuza y'ikiganiro 'Kitchen Summits' cya Jeanine Munyeshuli