Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere duhinga ibirayi ku buso bunini kuko nko muri uyu mwaka wa 2024/2025, hegitari 9,236 zahinzwe ibirayi vuye ku 9000.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko bishingira ku kuba ubuso bwariyongereye biturutse ku materasi y'indinganire yagiye akorwa hirya no hino mu karere, bigatuma abaturage bose biyumvamo ibirayi.
Ati 'Impamvu imbuto igenda ishakwa cyane, ni uko ibirayi bisigaye bihingwa mu mirenge yose uko ari 14 igize akarere, mu gihe mbere abantu bibwiraga ko byera mu mirenge itanu yo mu nkengero za Pariki ya Nyungwe gusa.''
'Aho dukoreye amaterasi tukanatunganya ibishanga, byatumye abaturage basobanukirwa n'ubwiza bwo guhinga ibirayi.'
Meya Dr. Murwanashyaka, yakomeje avuga ko abatubuzi b'imbuto bahari kuri ubu ari babiri gusa babikorera muri 'greenhouse' mu gihe hakenewe inzu z'ubutuburiro icyenda.
Yavuze ko mu bufatanye n'abafatanyabikorwa mu buhinzi, akarere gateganya kubona ahandi hantu hane ho gutuburira imbuto, bagasaba n'abandi bafatanyabikorwa gukomeza kuzamura uru rwego rw'ubuhinzi.
Ati 'Duhora tubwira abafatanyabikorwa ko igihingwa cy'ibirayi kitakiri ngandurarugo gusa ahubwo cyanabaye ngengabukungu kuko kizana amafaranga, kuko cyera mu bihembwe bibiri mu mwaka, ndetse twe hari n'aho tubihinga gatatu mu mwaka nko mu bishanga, ni yo mpamvu.''
Mu rugendo rwo guteza imbere igihingwa cy'ibirayi, haranatekerezwa gahunda yo kubaka amakusanyirizo y'ibirayi arimo irizubakwa mu Murenge wa Ruheru, muri gahunda yo kunoza imicururize yabyo, kugira ngo bikomeze guteza imbere ababihinga.
Kugeza ubu, ubuhinzi bw'ibirayi bumaze gutezwa imbere aho byibura kuri hegitari imwe hashobora kwera ibirayi biri hagati ya toni 24 na 27, hakaba n'aho bishobora kugera kuri toni 29 mu materasi y'indinganire.
Kuri ubu, bijyanye n'ubuso buhingwaho, imbuto y'ibirayi ikenerwa mu gihembwe cy'ihinga kimwe ni toni 18.472, mu gihe ibasha gutuburirwa mu karere imbere ari toni 2.148 gusa.

