Hejuru ya 60% y'ibikoreshwa ku nyubako biracyatumizwa hanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Eng. Delphin Tuyisenge ufite sosiyete yitwa WEMEP wakoze mu mishinga migari irimo kubakisha ibibuga by'imyidagaduro nka Stade Amahoro, BK Arena n'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera n'ahandi, yabwiye RBA ko hari ibihombbo batezwa no gutumiza ibikoresho hanze.

Yavuze ko iyo batumije ibikoresho by'ubwubatsi hanze, usanga bibasaba kwishyura mu madorali kandi amafaranga bakoresha ari Amafaranga y'u Rwanda, bigatuma bishyura amafaranga y'umurengera.

Yagize ati 'Amafaranga asohoka mu gihugu atumiza ibikoresho hanze mu ruganda rwacu ntabwo bibuze 60% y'akoreshwa ku nyubako yose kugira ngo yuzure, kandi hazamo n'imbogamizi y'uko bidusaba kwishyura mu madorali kandi tuba dufite Amafaranga y'u Rwanda, usanga bidusaba kubanza kuvunjisha bikagutwara igihe kinini.'

Umusesenguzi mu by'ubukungu, Prof. Egide Karuranga, yasobanuye ko iyo ibitumizwa hanze bikomeje kwiyongera bigira n'ingaruka zikomeye mu gutakaza agaciro k'ifaranga ry'igihugu.

Yagize ati 'Iyo biriya biva hanze bikomeje kwiyongera ushobora gusanga n'ayo kubyishyura abuze, iyo abuze rero ni ho usanga ibihugu bimwe na bimwe bivuga biti 'reka tubaganye agaciro k'ifaranga ryacu kugira ngo abagura ibintu byacu babashe kubigura kuri make', aho niho bihurira no guta agaciro karyo.'

Minisitiri y'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, agaragza ko ibikoresha by'ibanze bikoreshwa mu mirimo y'ubwubatsi harimo umucanga, amabuye, sima n'ibindi, ibyinshi muri byo bikorerwa mu Rwanda n'ubwo hari ibigitumizwa hanze.

Yagize ati 'Ntabwo u Rwanda rugikeneye gukura sima hanze, iyo tuyikuye hanze ni ku bushake bw'umuntu kubera ko inganda ebyiri dufite ziyitunganya uyu munsi zifite ubushobozi bwo gutunganya toni miliyoni 2.5 ku mwaka, mu gihe dukeneye 1.5 ku mwaka mu gihugu hose.'

Yavuze ko inganda zitunganya sima zimaze kugira ubushobozi burenze ubukenewe mu Rwanda. Avuga ko usanga inyinshi ahubwo yoherezwa hanze bakagurisha byibura 70% mu gihugu gusa.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aherutse kuvuga ko mu byiciro by'inganda enye zizibandwaho harimo n'izitunganya ibikoresho by'ubwubatsi.

Yavuze ko Guverinoma izafasha inganda zikora ibyuma harimo n'ururimo kubakwa mu karere ka Musanze ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora ibyuma bingana na toni ibihumbi 300 ku mwaka.

Yakomeje avuga ko uru ruganda ruzagira akamaro gakomeye mu guhaza isoko ry'imbere mu gihugu mu gutunganya ibikoresho by'ibanze byifashishwa mu zindi nganda zitagombye kubitumiza hanze

Muri rusange agaciro k'ibintu u Rwanda rutumiza mu mahanga kavuye kuri miliyari zisaga 3$ mu 2017 kagera kuri miliyari zisaga 6$ mu 2024 muri ibyo harimo n'ibikoreshwa mu bwubatsi.

Kugeza ubu mu Rwanda inganda zikora ibikoresho by'ubwubatsi zirimo inini 38 n'izindi 83 nto n'iziciriritse, aho umusaruro wazo wavuye kuri miliyari zisaga 200 Rwf muri 2017 zigera kuri miliyari 500 Rwf mu 2024.

Inzobere mu by'ubwubatsi bagaraza ko inyubako itwara 60% by'ikoresho biturutse hanze kugira ngo ibe yuzuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahanga-mu-bwubatsi-bavuga-ko-60-y-ibikoresho-bikoreshwa-ku-nyubako

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)