Ibyitezwe mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Algeria - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yageze muri Alger kuri uyu wa Kabiri.

Muri uru ruzinduko, abakuru b'ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizabera mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu wa Algérie, El Mouradia Palace, nyuma y'ibiganiro bizahuza impande zombi ku mikoranire.

Aba bayobozi bombi bazagirana ikiganiro n'abanyamakuru.

Mu ruzinduko rwe i Alger, Perezida Kagame azashyira indabo ku rwibutso rwa Maqam Echahid mu kunamira ababuze ubuzima bwabo mu ntambara yo kurwanira ubwigenge bwa Algérie.

Azanasura kandi Ishuri ryigisha ibijyanye n'ubwenge buhangano, AI, (ENSIA) ryigamo abanyeshuri batanu b'Abanyarwanda, aho bakurikira amasomo ya 'Artificial Intelligence and Data Science'.

Perezida Kagame azakirwa kandi mu musangiro wo kumuha ikaze muri iki gihugu.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ni urwa kabiri agiriye muri Algérie. Urwa mbere yarukoze mu 2015.

Byitezwe kandi ko hazasinywa amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

Mu mpera z'umwaka ushize, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, Ahmed Attaf, bahuriye i Sochi mu Burusiya byibanze ku mubano w'ibihugu byombi.

Algérie n'u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n'umutekano ndetse n'uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n'Igi-Tamazight.

Mu mwaka w'amashuri wa 2016/2017, Algérie yahaye buruse abanyeshuri 25 b'u Rwanda.

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algérie byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by'umuco ndetse n'imikoranire n'ayandi.

Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n'ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n'uburezi.

Ubwo Perezida Kagame yari muri Algérie ku nshuro ya mbere, yavuze ko umubano w'ibihugu byombi ugomba kuzanira inyungu abaturage b'ibi bihugu ndetse na Afurika muri rusange.

Mu Ukuboza 2023, Algérie yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nk'ikimenyetso cy'ubushake bwo kurushaho kwagura umubano hagati y'ibihugu byombi.

Hagati aho, Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Algérie mu gihe Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, iri muri icyo gihugu aho yagiye gukina umukino wa gicuti na Algérie.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rwa kabiri muri Algeria kuko urwa mbere yarukoze mu 2015
U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zinyuranye
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyitezwe-mu-ruzinduko-perezida-kagame-yagiriye-muri-algeria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)