Perezida Kagame yunamiye abaguye mu ntambara yo gushaka ubwigenge bwa Algérie - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame ari muri Algérie mu ruzinduko rw'iminsi ibiri, rugamije gutsura umubano hagati y'ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye.

Iyi Ntambara yo kurwanira Ubwigenge bwa Algérie yatangiye mu Ugushyingo 1954, irangira muri Nyakanga 1962. Ni Intambara yashyize iherezo ku bukoroni bw'u Bufaransa muri Algérie, bwari bumaze imyaka irenga 130 kuko bwari bwaratangiye mu 1830.

Iyi Ntambara yatangiye ubwo Ishyaka rya 'The National Liberation Front' (FLN) ryagabaga ibitero bizwi nka 'Toussaint Rouge.'

U Bufaransa bwohereje ingabo ibihumbi mu guhangana n'abaturage ba Algérie barwanira ubwigenge bwabo, bakora ibikorwa birimo iyicarubozo, ihohotera no kwica abaturage, cyane cyane mu rugamba rwo guhanganira Umurwa Mukuru w'icyo gihugu, Alger rwaciye ibintu hagati ya 1956 na 1957.

Impande zombi zaje gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara, ku itariki ya 1 Nyakanga, 1962 abaturage b'icyo gihugu bakora amatora ya referandumu, igamije kubahesha ubwigenge. Iyi ntego yo kugera ku bwigenge yagezweho mu minsi ine yakurikiyeho, ku itariki ya 5 Nyakanga, 1962.

Leta ya Algérie igaragaza ko nibura abantu barenga miliyoni 1.5 baguye muri iyi ntambara.

Perezida Kagame yasuye Urwibutso rwa Maqam Echahid rushyinguyemo abaguye mu rugamba rwo guharanira Ubwigenge bwa Algérie
Perezida Kagame yashyize indabo ku Rwbutso rwa Maqam Echahid mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye mu ntambara yo guharanira ubwigenge bwa Algerie
Perezida Kagame yahaye icyubahiro abaruhukiye mu Rwibutso rwa Maqam Echahid



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yunaniye-abaguye-mu-ntambara-yo-gushaka-ubwigenge-bwa-algerie

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)