RwandAir yavugutiye umuti ikibazo cy'abagenzi bayo bagizweho ingaruka no gufunga ikirere kwa Qatar - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 23 Kamena 2025 nibwo RwandAir yatangaje ko yahagaritse ingendo za Doha na Dubai, zari kuri uwo munsi ndetse n'izo kuri uyu wa Kabiri.

Ni icyemezo cyatewe n'uko Qatar yari yafunze ikirere cyayo bitewe n'ibitero yagabweho na Iran, byibasira cyane ibigo bya gisirikare bya Amerika biri muri iki gihugu.

Nyuma y'amasaha make Qatar yaje gutangaza ko ikirere cyayo cyongeye kuba nyabagendwa.

Kuri uyu wa Kabiri, RwandAir yatangaje ko mu gufasha abakiliya bayo, yashyizeho uburyo bwo kwimura umunsi w'urugendo, nta mafaranga y'inyongera baciwe kuri iyi serivisi.

Ati 'Nyuma y'ibibazo by'ingendo z'indege mu cyerekezo Doha na Dubai, ku wa 23/24 Kamena 2025, twishimiye gutangaza ko twashyizeho uburyo bwo kwimura urugendo ku bagenzi bose bagizweho ingaruka.'

Abagenzi barebwa n'iki cyemezo bagomba kwemeza amatariki y'urugendo rwabo, ariko ntarenge tariki 30 Nzeri 2025.

Ibigo by'indege bikora ingendo zo mu kirere bikomeje kugirwaho ingaruka n'intambara ihanganishije Iran na Israel.

Ni ingaruka zarushijeho kwiyongera mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 23 Kamena 2025, ubwo Iran yagabaga ibitero ku bigo bya gisirikare bya Amerika biri muri Qatar nk'uburyo bwo kwihorera ku bitero ubutegetsi bwa Trump bwayigabyeho mu cyumweru gishize.

Ku ikubitiro ibigo by'indege bya Qatar Airways na United Arab Emirates byahise bitangaza ko byahagaritse ingendo kuko Qatar yari yafunze ikirere cyayo, ariko nyuma ziza gusubukurwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Air India yo yatangaje ko yabaye ihagaritse ingendo zose zijya mu Burasirazuba bwo hagati, Amerika ya Ruguru ndetse n'u Burayi, mu gihe itegereje kureba aho ibintu bigana.

Ibi bitero kandi byatumye Singapore Airlines ihagarika ingendo za Singapore-Dubai zari kuri uyu wa Kabiri ndetse no ku wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025.

RwandAir yashyizeho uburyo bwo gufasha abagenzi bayo bagizweho ingaruka no gufunga ikirere kwa Qatar



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yashyizeho-uburyo-bwo-gufasha-abagenzi-bayo-bagizweho-ingaruka-no

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)