Urwunguko rwa BNR rwagumishijwe kuri 6,5% - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Muri rusange, umuvuduko w'ibiciro wazamutseho 6.7% mu mezi atatu ya mbere ya 2025, mu gihe wari wazamutse ku kigero cya 5.2% mu gihembwe cyari cyabanje.

Icyakora Banki Nkuru y'u Rwanda itanga icyizere, ikavuga ko uyu muvuduko uzazamuka ku kigero cya 6.5%, mu gihe uzazamuka ku kigero cya 3.9% mu 2026.

Ku rundi ruhande, ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kuzamuka ku muvuduko mwiza, kuko mu 2024 bwari bwazamutse ku kigero cya 8.9%. Gusa ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka byagabanutseho 3% ugereranyije n'igihembwe nka mbere cya 2024.

Gusa bimwe mu byoherezwa mu mahanga byariyongereye. Brimo amavuta yo guteka, amabuye y'agaciro, ibyuma, ikawa n'imyambaro.

Muri iki gihembwe, ibitumizwa mu mahanga byo byiyongereyeho 5.8%, bigizwemo uruhare runini n'ibikoreshwa mu nganda, cyane cyane imashini. Ibi byatumye icyuho cy'ibyo u Rwanda rwohereza n'ibyo rutumiza mu mahanga kigera kuri 10.8% mu gihembwe cya mbere cya 2025.

Iri zamuka ry'iki cyuho risobanuye ko igitutu ku ifaranga ry'u Rwanda cyiyongereye, aho agaciro karyo ugereranyije n'idolari (depreciation), kagabanutseho 2.46% kugera muri Mata, 2025. Mu mezi ane ya mbere ya 2024, iri gabanuka ryari 2.47%.

Gusa ibi ntibyagize ingaruka ku igabanuka ry'ubwizigame bw'u Rwanda, kuko rufite ubushobozi bwo gukomeza gutumiza ibicuruzwa mu mahanga mu gihe cy'amezi 4.7, mu gihe igipimo kitagomba kugibwa munsi ari amezi ane.

Ni mu gihe igipimo banki z'ubucuruzi zigurizanyaho nacyo cyagabanutse, kigera kuri 6.78% mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka. Mu gihembwe cya mbere cya 2024, iki gipimo cyari kuri 8.29%. Iri gabanuka ryatewe n'igabanuka ry'igipimo cya Banki Nkuru y'u Rwanda, cyavuye kuri 7.5% mu 2024.

Ibi kandi byagize ingaruka mu kugabanuka kw'igipimo cy'inyungu ku nguzanyo zitangwa na banki z'ubucuruzi mu Rwanda, cyageze kuri 15.89% mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, kivuye kuri 16.35% mu gihembwe cya mbere cya 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, akurikiye iki gikorwa
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yari yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Thierry M. Kalisa, yagaragaje ko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze neza

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-yagumishije-inyungu-fatizo-kuri-6-5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, June 2025