
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BasiGo, Mbanda Adrian, yabwiye Televiziyo y'Igihugu ko bisi esheshatu batangiranye uretse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, zifite izindi nyungu nyinshi mu kuzikoresha haba ku bigo bitwara abagenzi no ku bagenzi ubwabo.
Yagize ati 'Abaguze izo bisi zabunguye miliyoni 500 Frw. Ni ukuvuga ko havuyemo ayo bari basanzwe bagura mazutu n'ibindi bitandukanye bisi zitari iz'amashanyarazi zikenera. Zagabanyije kandi toni 170 z'imyuka yagombaga guhumanya ikirere. Ubu zimaze gutwara abagenzi basaga miliyoni kandi bose bavuga ko zitagira urusaku ku buryo kuzigendamo bitanga umutuzo.'
Yasobanuye ko kumenya umwuka uhumanya ikirere izo bisi zagabanyije bikorwa hifashishijwe ikorabuhanga ryitwa 'telematics' rikoreshwa muri izo bisi ryerekana ibilometero imodoka imaze kugenda noneho bakabivunja muri mazutu yari gukoresha bakamenya umwuka uhumanya ikirere bihwanye.
Mbanda yakomeje avuga ko izindi nyungu ziri mu gukoresha bisi z'amashanyarazi, ari ukutazamuka kw'ibiciro by'ingendo kuko na zo zidakenera amafaranga menshi ngo zigende.
Mbanda yongeyeho ko izo bisi zifite ubushobozi bwo gukora ibilometero 600 zikirimo umuriro ari na yo mpamvu zatangiye kwerekeza no mu ntara ku bahereye mu byerekezo nka Bugesera na Muhanga.
Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Byiringiro Alfred, yavuze ko ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bikomeje kwiyongera ndetse bikaba bijyana no kongera ibikorwaremezo bikenera.
Yagaragaje ko nk'aho kongerera umuriro muri batiri za moto ho hamaze kuba henshi icyakoze ko ku modoka ho hakiri hake, ariko hari ibyo Leta iteganya gukora.
Ati 'Mu 2021 Leta yemeje ko abashaka gushora mu kubaka ibikorwa remezo by'ibinyaziga bikoresha amashanyarazi bazajya bahabwa ubutaka ku buntu. Hari inyigo ubu twamaze gukora dusanga ahantu 244 hagomba gushyirwa ibyo bikorwaremezo harimo 55 hihutirwa cyane'.
'Ubu turi kunoza uko ibyo bikorwa remezo bigomba kubakwa noneho ba rwiyemezamirimo batangire babikore kandi barahari benshi babishaka.'
Byiringiro yongeyeho ko ibyo nibimara kurangira mu Mujyi wa Kigali no mu ntara abantu bazajya babasha kongera umuriro mu binyabiziga byabo aho bari hose.
