
Abantu benshi ntibabyumva kuko baba bashaka kugura ibibanza mu mijyi ihenze, aho ikibanza kigurwa n'umugabo kigasiba undi.
Kuri ubu ubwiye umuntu ko ashobora kubona ikibanza cya Miliyoni ebyiri cyangwa munsi yaho, byakumvwa na bake kuko nibura ibibanza mu mijyi bigura hejuru ya Miliyoni 10 Frw.
Mu kiganiro The Long Form, Charles Haba, umaze imyaka irenga 20 ari mu bikorwa by'ubwubatsi no gucunga inyubako, akaba Umuyobozi Mukuru w'Ikigo, Century Real Estate Ltd, yasobanuye ko ubutaka ari kimwe mu bintu byunguka umuntu ashobora gutunga, aho bwaba buri hose.
Ati 'Uburyo bwa mbere bworoshye bwo kubasha kwibikaho umutungo ni ukuguru ubutaka, ushobora kubona ubutaka bwa miliyoni imwe ahantu runaka.'
Akomeza agira ati 'Agaciro k'ubutaka kawe kiyongera buri munsi, haba mu bice byo mu mijyi cyangwa mu cyaro ahakorerwa n'ubuhinzi.'
Mu Rwanda igiciro cy'ubutaka kigendera ku bintu byinshi birimo aho ubutaka buherereye, abahatuye, icyo ubutaka bukoreshwa cyangwa bugiye gukoreshwa, ibikorwaremezo bihegereye n'ibindi.
Haba avuga ko abantu bajya kugura ubutaka bakareba mu bice byamaze gutera imbere, nyamara bashobora kubona ubutaka mu nkengero z'umujyi kandi mu myaka iri imbere naho hagatera imbere.
Yagize 'Umujyi wa Kigali uri gukura, nk'ibice byahoze ari iby'icyaro nka Gasogi, Bugesera, Kanzenze, Nyamata, Gahembe, byarahindutse, rero nujya aho amaso yawe yishimiye ushobora kutabona ibyo washakaga.'
Yavuze ko abantu bakwiye kureba ibyo bice byamaze gutera imbere bakajya mu nkengero zabyo, kuko aba ari ikibazo cy'igihe hagatera imbere.
Yagize ati 'Ushobora kujya ahantu nko mu nkengero za Bumbogo, iyo uvuze Bumbogo abantu batekereza mu bice bya ALU, gusa wajya mu nkengero zaho, mu nkengero za Kinyinya cyangwa i Nduba, mu Bugesera ureba i Gahanga, i Ndera ureba mu Burasirazuba cyangwa mu nkengero za Masaka werekeza mu Burasirazuba, hose ushobora kubona ibibanza byiza.'
Gusa nubwo mu nkengero z'umujyi ariho haba hari ubutaka buhendutse, Haba avuga ko ugura hari ibyo aba agomba kwitondera.
Ati 'Igihe ugiye kugura ubutaka, mu gihe uri kujya kureba ubwo butaka cyangwa uri kuvayo, ntugire umuntu n'umwe muhura, aho hantu ntuzigere uhagura, ariko nuhura n'abantu uzamenye ko aho hantu hazatera imbere.'
Avuga kandi ko abantu badashaka kujya muri ibyo bice byo hanze y'umujyi, bashobora no kwihuriza hamwe bagateranya amafaranga bakagura ahantu heza bishimiye.
Ati 'Ari njye ushaka kugura ikibanza mfite miliyoni ebyiri, nashaka abandi bantu bafite miliyoni ebyiri nkanjye tukihuriza hamwe, n'iyo twaba batanu ubwo yaba abaye miliyoni 10, ubundi tukagura ahantu heza.'
