
Eng. Kazawadi Papias Dedeki wayoboye Urugaga rw'Aba-Ingénieurs mu Rwanda n'Ihuriro ry'Ingaga z'Aba-Ingénieurs muri Afurika, yavuze ko kuba Abanyarwanda batuye mu bukode bakomeje kwiyongera nta gikuba cyacitse kuko bijyana n'iterambere ry'imijyi.
Aganira na Televiziyo y'Igihugu, Eng. Kazawadi yagize ati 'Uko Isi iteye mu mikurire y'imijyi hari ibintu na twe dukwiye kwakira tukajyana na byo. Nta mujyi n'umwe uzasanga abafitemo inzu bageze no kuri 50%. N'uyu munsi muri Kigali yacu cyangwa indi mijyi igenda ikura igenda ishiramo ibyaro abafite inzu bagenda bagabanuka ni yo miterere yo gukura k'umujyi.'
Yasobanuye ko ahubwo kwiyongera kw'abafite inzu zikodeshwa mu mijyi hari ibisubizo bitanga kuri Leta kurusha uko abenshi ari ababa batuye mu nzu zabo. Yasobanuye ko gukodesha inzu yo kubamo atari igisebo kuko uramutse uyifite ariko nta byo kugutungiramo ufite byaba ari byo kibazo kimwe no kubura ubushobozi bwo kwiyubakira n'ubwo gukodesha.
Eng.Kazawadi yavuze ko nubwo mu muco w'Abanyarwanda gutunga inzu ari ikintu cy'ibanze ariko mu miturire yo mu mujyi haba abantu benshi kandi bose baba badafite uburyo n'ubushobozi bwo kuhubaka.
Ati 'Umujyi Kigali ntituwubamo twenyine habamo n'abandi kuko nko mu myaka 20 ishize abanyamahanga bari bawutuyemo bari bake kurusha abahari uyu munsi. None se kuba bahari twavuga ko ari ni kibazo, kandi na bo bakeneye aho batura.'
Mu Cyerecyezo cy'Igihugu 2050, u Rwanda rufite inteko ko mu 2050 Abanyarwanda bagera kuri 70% by'abaturage bose bazaba batuye mu mijyi.
Ibyo bivuze ko muri miliyoni 22 Abanyarwanda bazaba bagezeho icyo gihe, abagera kuri miliyoni 15.400 muri bo bazaba batuye mu mijyi itandukanye.

