
Ibiganiro by'aba bayobozi bombi byabereye i Abidjan muri Côte d'Ivoire ahabereye inama ihuza abayobozi b'ibigo bitandukanye, abashoramari n'abanyapolitike baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, izwi nka 'Africa CEO Forum', yitabirwa n'abarenga 2000.
U Rwanda na Côte d'Ivoire ni ibihugu bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego zirimo ubucuruzi.
Muri Werurwe uyu mwaka, Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi yashyikirije Perezida Ouattara impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Icyo gihe kandi banagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo impande zombi zarushaho gushyigikira umubano usanzwe hagati yazo, binyuze mu kubyaza umusaruro amasezerano y'isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.
Icyo gihe banaganiriye ku buryo bwo kubyaza umusaruro amahirwe y'iterambere agaragara mu bihugu byombi, mu nzego zirimo ubukerarugendo, gutanga imirimo ku rubyiruko, gusangira ikoranabuhanga, ubuhinzi bugezweho ndetse n'ibijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, dore ko RwandAir isanzwe ikorera ingendo muri icyo gihugu.
Umukuru w'Igihugu kandi yaganiriye na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie ku bijyanye no guteza imbere imibanire ifitiye inyungu ibihugu byombi.
Perezida Kagame yari aherutse gusura icyo gihugu mu 2024, aho yitabiriye inama ku burezi n'ubumenyi bw'urubyiruko mu bijyanye n'umurimo yateguwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

