Imibare yabaye imibare mu batuye Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
6 minute read
0

Kuva ku icumbi ry'i Nyamirambo na Kacyiru, kugeza ku biribwa by'ibanze nka kawunga, ibiciro bikomeje kugorana ku buryo bamwe batangiye no kongera kwitekerezaho bati 'Harya iby'ibanze nkenerwa ni ibihe?' bitari uko babiyobewe ahubwo ibyari iby'ibanze bisigaye bikosha.

Ushobora kumva ibi ukagira ngo ni ayanjye. Ariko reka nkunyuriremo ubuhamya bushingiye ku kiganiro mperutse kugirana na mugenzi wanjye, mu minsi ishize wafatwaga nk'ubona agatubutse.

Uyu mugabo urongoye vuba, yinjiza ibihumbi 600 Frw ku kwezi. Turi kuganira yanyeretse ko ayo mafaranga ari iyanga mu buzima bw'i Kigali.

Yambwiye ko nubwo ahembwa ibihumbi 600 Frw ndetse agerageza kuyakoresha neza uko ashoboye ariko ukwezi kujya kurangira imibare yabaye imibare, ataba yagiye mu myenda agasingiza Imana.

Imbuto mu bitacyigonderwa n'ubonetse wese

Yagerageje gutura kure y'umujyi nubwo ari ho akorera, kugira ngo abashe kwigondera inzu yo gukodesha we n'umugore we n'umwana umwe afite.

Ati 'Mu 2023 nagiye mu nkengero za Kigali nshaka inzu y'ibyumba bibiri n'uruganiriro bansha ibihumbi 120 Frw ariko ubu bamaze kungeza kuri 200 Frw. Ni ya nzu imwe ntacyo nyirayo yahinduyeho.'

Twarakomeje turaganira ambwira ko nibura ku kwezi iwe bahahisha ibihumbi 230 Frw, ariko bakabaho mu buzima bw'ibanze.

Uwo mushahara we twarakomeje tuwutera imirwi, anyereka ko ku kwezi akoresha byibuze ibihumbi 70 Frw nk'ikiguzi cy'urugendo, wateranyaho amazi umuriro n'umukozi urera umwana, wa mushahara ukaba urirenze.

Niba umuntu uhembwa ibihumbi 600 Frw arira kandi ubona ko ari mu bahembwa neza, ugereranyije n'imishahara yo mu Rwanda wa muntu winjiza nibura ibihumbi 200 Frw ku kwezi kandi na we atuye mu Mujyi wa Kigali abayeho ate?

Ikiganiro cyanjye cyakomereje ku yindi nshuti yanjye. Ahembwa ibihumbi 400 Frw.

Mubajije uko ubuzima buhagaze, uyu mugabo utuye ku Gisozi yakomeje ati 'Nubwo mpembwa ibihumbi 400 Frw ariko usanga mpora mu madeni. Ukuraho ayo kwishyura inzu, kurya ay'urugendo, ukabona yose arashize pe. Ubanza byose bishingiye ku kuba ibiciro by'ibintu byinshi byarazamutse cyane uhereye ku nzu zo kubamo.'

Kugira ngo nemere ibyo yambwiye nanyarukiye mu isoko, icyakora nsanga nubwo ibiciro muri ibi bihe bigenda bigabanyuka ariko na none nsanga uwaryaga inyama gatatu mu kwezi, agomba kureba uko inshuro ebyiri yazisimbuza ibishyimbo bitaba ibyo, imibare ikamubana ibindi.

Ikilo cy'inyama zivanze ni 6000 Frw, wagera ku mbuto ugasanga ikilo cy'imyembe ni 2000 Frw, icy'ibirayi amake akaba 700 Frw, icy'amashaza 3000 Frw, ibishyimbo 1200 Frw, litiro y'amavuta 4500 Frw n'ibindi.

Negereye umucuruzi ambwira ko impamvu ari imisoro iba yazamutse na bo bagashakamo ayabo, indi mpamvu ikaba ba rusahurira mu nduru.

Litiro y'amavuta yo guteka hari aho ageze kuri 4500 Frw

Murindwa Andrew uranguza mu Isoko rya Nyarugenge ati 'Hari ubwo nk'amavuta aza yari amaze igihe yarabuze, yanaza akaza ari make, wagira amahirwe akaba ari wowe bayaha. Iyo uyafite wenyine uhita uhanika igiciro kuko abantu bose ari wowe baza kubaza.'

Yavuze ko mu bindi bituma ibiciro bizamuka harimo gukodesha, atanga urugero ko mu mezi atatu ashize yishyuraga ubukode bw'ibihumbi 500 Frw ubu bamugejeje ku bihumbi 700 Frw.

Ati 'Ayo namwishyuye muri Mata 2025 yayanze, njye nzayavana he? Ubwo bivuze ngo nanjye ndahita nongeraho ku biciro kugira ngo nyabone.'

Icyakora n'imibare y'Ikigo cy'Ibarurishamibare irabigaragaza, kuko nko kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2025, ibiciro ku masoko byazamutseho, 7,4%, 6,3% na 6,5% uko bikurikirana, ugereranyije n'ayo mezi ya 2024.

Uretse ibiribwa, amacumbi na yo ni kimwe mu by'ibanze nkenerwa ku muntu, ariko na byo bigenda bizamuka umunsi ku wundi, aho umuntu akora ibilometero n'ibilometero ajya gushaka aho yakwikinga mu ntanzi z'umujyi.

Umwe mu bafite inzu bakodesha ziherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yambwiye ko mu myaka itatu ishize, ibintu byahindutse ku buryo nk'inzu y'icyumba n'uruganiriro yakodeshaga ibihumbi 80 Frw ubu ayikodesha ibihumbi 250 Frw kandi 'na zo zarabuze nubwo zihenze.'

Ati 'Ubwiyongere bw'abaza mu Mujyi wa Kigali butuma inzu zihenda ziba zishakwa na benshi ugahitamo utanga menshi. Ikindi ni ibiciro ku masoko. Mu mafaranga bampa ni yo nkuramo ibintunga nibizamuka nanjye nzazamura.'

Uyu mugabo agaragaza ko iterambere ry'Umujyi wa Kigali na ryo rituma ibiciro bizamuka kuko hari ubwo basabwa kuvugurura inzu zikajyana n'igihe na bo bagashaka kugaruza ayo batanze mu gukodesha.

Ati 'Umunyarwanda atunzwe n'icyo yavunikiye. Iyo nzu ninyivugurura wanyishyuraga ibihumbi 200 Frw, urumva nirangira ari yo nzakomeza kugukodesherezaho? Ntabwo bishoboka. Erega wibuke ko ibikoresho bihenze.'

Mugenzi we utuye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mubajije impamvu yongeza ibiciro by'inzu uko bukeye, yarambwiye ati 'Igihe cyashize isukari yaguraga 800 Frw none ubu iri kugura angahe? Inyama zaguraga 3000 Frw ku kilo, uyu munsi zigura angahe? None njye ayo gukoresha nzayakura he?'

Uyu mushoramari ufite inzu zirenga 30 yumvikanisha ko ibintu byahenze bitari ku byo kurya gusa.

Yarakomeje ati 'Ikamyo ya Howo yuzuye umucanga mu minsi ishize yaguraga ibihumbi 200 Frw none uyu munsi kuyibonera ku bihumbi 500 Frw, uba wasenze.'

Ibiciro by'inzu biri kuzamuka umunsi ku wundi

Izamuka ry'ibiciro rizahoraho!

Umusesenguzi mu by'ubukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko impamvu ibiciro bikomeje gutumbagira ijyana n'ibirimo umusaruro muke w'u Rwanda, ihindagurika ry'ibiciro ku masoko mpuzamahanga, n'izamuka ry'idolari.

Mu minsi ishize Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 9,8% ugerenyije n'Idolari rya Amerika, mu gihe mu 2023 ryari ryagabanyutseho 18%.

Uko kugabanyuka, Kaberuka avuga ko na byo biri mu bituma ubuzima buhenda ati 'Niba ujya kurangura mu Bushinwa idolari rivunjwa 1200 Frw, yasubirayo agasanga ni 1250 Frw, naza ya 50 Frw arayongera ku giciro cy'igicuruzwa.'

Icyakora avuga ko nubwo ntako Leta itagira ngo bigabanyuke, ariko bigomba kubaho nk'igihugu kiri mu nzira y'amajyambere.

Ati 'Uko leta yakora kose ibiciro bizakomeza kuzamuka. Ariko nubwo iby'isoko ntacyo twabikoraho ariko icyo kongera umusaruro twagikoraho, tukawongera, haba mu buhinzi mu nganda n'ibindi.'

Yakomeje ati 'Uko umusaruro wiyongera n'amafaranga ariyongera, imishahara ikiyongera. Hashyirwe imbaraga mu gushakira abantu ibishoro, uhinga abone ifumbire n'imbuto, ucuruza abone igishoro, ibintu biboneke ku masoko. '

Agaragaza ko ari na byo byagira uruhare mu kugabanya umuvuduko w'Idolari, kuko abayashaka cyane baba bake, cya gicuruzwa cyajyaga gushakwa mu mahanga, igihugu kiba kigikizeho, ibikorerwa mu gihugu bikiyongera, n'ibyoherezwa mu mahanga bikaba byinshi.

Ku bijyanye n'amacumbi akomeje kuzamuka, Kaberuka abona ko nta cyo leta yabikoraho kuko zizamuka bijyanye n'izindi serivisi zazamutse.

Ati 'Niba ibiciro byo kubaka bizamutse, umufundi yarazamutse, isima yarazamutse, na nyir'inzu azashaka uko ayagaruza. Leta nta cyo babikoraho.'

Mu mboni ze kugira ngo Leta ihangane n'icyo kibazo, ni uko yashora mu kubaka inzu zihendutse, noneho umuntu akayibamo ashaka amikoro, nyuma akazayivamo yarabonye iye nk'uko bibaho mu bihugu byateye imbere.

Ati 'Si ngombwa ko leta iziha abantu burundu. Igomba kuzitanga ku muntu igihe cyagera akimuka hakajyamo abandi. Icyo uba ugamije ni ugufasha abantu kubona amacumbi'

Umusesenguzi mu bijyanye n'Ubukungu n'Iterambere, Teddy Kaberuka, agaragaza ko Leta ikwiriye guhindura uburyo itangamo inzu zo kubamo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuvugishije-ukuri-ubuzima-bw-i-kigali-buragoye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 17, June 2025