Ibihugu bya Afurika byasabwe guha agaciro no gushyigikira umwuga w'ubugenzuzi bwite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y'Abagenzuzi Bwite mu bigo byo muri Afrika 'AFIIA 2025', ibaye ku nshuro ya 11, u Rwanda rukaba rwarayakiriye bwa mbere.

Inama ya African Federation of Institutes of Internal Auditors (AFIIA) yahurije hamwe Abayobozi mu nzego zitandukanye, Abikorera, ndetse n'Abagenzuzi bwite baturutse mu bihugu bitandunye birimo 24 byo muri Afurika n'ahandi, baganira ku ruhare rwabo mu guteza imbere ibihugu byabo na Afurika muri rusange.

Kabera yavuze ko abagenzuzi bwite ari inkingi ya mwamba mu miyoborere isobanutse kandi ishyira imbere gukorera mu mucyo, kunoza imikorere no kubaka ibirambye.

Yagaragaje ko abagenzuzi bwite bafasha igihugu kumenya ibitagenda neza, kwirinda imicungire mibi no gukoresha umutungo neza kandi ku buryo bufitiye abaturage n'igihugu akamaro.

Yagize ati 'Iterambere ry'u Rwanda kuva mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugera aho rugeze uyu munsi, ntiryabaye impanuka, rishingiye ku myitwarire myiza, gukorera mu mucyo no gukunda gutanga umusaruro. Ndashima uruhare rukomeye abagenzuzi bwite bagize muri uru rugendo.'

Yakomeje ati 'Turifuza ko ibihugu byose bya Afurika byumva agaciro ko gushyigikira umwuga w'ubugenzuzi bwite nk'uko tubikora mu Rwanda. Bayobozi, mubahe amahirwe, mubatege amatwi, mubongerere ubushobozi, mubemerere kuvugisha ukuri. Dufatanyije, twubake umugabane urimo imiyoborere myiza, aho abaturage bizera inzego zibayobora.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi mu Bagenzuzi Bwite ku rwego rw'Isi, Terry Grafenstine, yavuze ko muri Afurika n'Isi yose hari ikibazo cya ruswa mu bigo bitadukanye bityo abagenzuzi bwite ari bo bafite uruhare rukomeye mu kuyikumira.

Ati 'Afurika ishobora kwishyira hamwe nk'umugabane, ikanashishikariza urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere, ubugenzuzi, gucunga no guteza imbere imikorere myiza, kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry'ibigo byabo no mu muryango mugari, kuko ari byo tugamije mu mwuga wacu.'

Diakite Mousa witabiriye iyi nama ya AFIIA 2025 aturutse muri Benin, yavuze ko uyu ari umwanya wo gusangira ubunararibonye, gukora ubushakashatsi, no gutanga umusanzu mu guteza imbere imiyoborere myiza, kunoza uburyo bw'igenzura ry'imikorere mu bigo bya Leta n'ibyigenga mu buryo buganisha ku iterambere rirambye.

Muri iyi nama ya AFIIA 2025 habereyemo isinywa ry'amasezerano y'ubufutanye hagati y'Umuyobozi w'abagenzuzi bwite ku rwego rw'Isi n'uwo ku rwego rwa Afurika agamije gushyira hamwe mu kurushaho guteza imbere uyu mwuga muri Afurika no ku rwego Mpuzamahanga.

Inama ya AFIIA 2025 yahurije hamwe Abayobozi bo nzego za Leta, iza'abikorera n'abagenzuzi bwite baturutse mu bihugu bitandukanye
Inama ya AFIIA yitabiriwe n'abantu batandukanye baturutse mu bihugu 24 byo muri Afurika n'ahandi
Bamwe mu bayobozi bitabiriye inama ya AFIIA 2025 barimo n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey
Inama ya AFIIA yitabiriwe n'abarenga 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye
Muri iyi nama hasinywe amasezerano y'ubufatanye hagati y'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi mu Bagenzuzi Bwite ku rwego rw'Isi, Terry Grafenstine n'Umuyobozi Mukuru wa AFIIA, Ruth Doreen Mutebe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Kabera Godfrey, yavuze ko abagenzuzi bwite bagira uruhare rukomeye mu iterambere bityo bakwiye kwitabwaho
Umuyobozi Mukuru wa AFIIA, Ruth Doreen Mutebe ari gushyira umukono ku masezerano

Amafoto: Nzayisingiza Fidele




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kabera-yasabye-ibihugu-bya-afurika-guha-agaciro-no-gushyigikira-umwuga-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)