Winner Rwanda yafunguye icyanya cyahariwe abana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aha hantu abana bo muri aka gace bazajya bidagadurira hiswe 'Alma Musical Park', aho hashyizwe ibikoresho bishobora gukora nk'iby'umuziki nk'ingoma, piano n'ibindi.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki cyanya, witabiriwe n'Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine n'abandi.

Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yavuze ko igitekerezo yagikuye iwabo muri Israel ndetse byanakozwe mu rwego rwo kwitura abanyarwanda.

Yagize ati ' Ni ibintu bishimishije kubona abana bakina, baryoherwa n'umuziki. Nk'umuntu byanshimishije ndetse ntewe ishema nabyo. Ni igitekerezo cyavuye muri Israel kuko hasanzwe ahantu nk'aha abana bajya bakishimana n'ababyeyi babo ku buntu.'

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko ibyishimo by'abana ari ingenzi, anasaba abaturage kuzita kuri iki gikorwaremezo.

Ati 'Ni ahantu twifuza ko abana bajya bakinira kuko burya ubikora uba wisobanura, wishima kandi ni ingenzi cyane mu buzima bw'abana. Ibi ni bimwe mu bikorwaremerezo biri hano rero turabasaba kuzahacungira umutekano.'

Yakomeje agira ati 'Twahahizemo kuko ari hafi ya Mpazi, aho dukomeje kubaka amazu bityo abana baho bazabone aho bidagadurira, hiyongera kuri Maison de Jeunes ibegereye. Turasaba abaturage kuzahafata neza nk'ahabo.'

Umubyeyi wo muri aka gace, Nsekanabo Fabrice yashimiye abagize uruhare mu gutunganya iki cyanya.

Ati 'Turashimira ubuyobozi bwateguye ahantu hafasha abana kwidagadura. Nk'ababyeyi biratunezeza kubona abana bidagadura kandi ibi bikoresho bizabafasha gusabana, gutinyuka ndetse ngo gufunguka mu mutwe.'

Ubuyobozi bwa Winner Rwanda butangaza ko bufite gahunda yo kujya bwubaka iki cyanya ahantu habiri hatandukanye mu Mujyi wa Kigali buri mwaka.

Ubwo iki cyanya cyafungurwaga ku mugaragaro
Abayobozi batandukanye bafungura iki cyanya ku mugaragaro
Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir (iburyo) yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iki cyanya yagikuye iwabo muri Israel
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yasabye abaturage kuzabungabunga iki gikorwaremezo
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yishimiye iki gikorwa cyane
Umufasha w'Umuyobozi wa Winner Rwanda, Isimbi Model yagaragazaga akanyamuneza
Abana ba mbere baganuye icyanya bubakiwe
Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir yereka abana uko bacuranga
Akanyamuneza kari kose ku bana
Iki cyanya cyubatse ruguru ya Maison de Jeunes usubira ku rusengero rwa ADEPR
Iki cyanya kirimo ibikoresho bitandukanye by'umuziki
Ibikoresho biri muri iki cyanya byakozwe mu bikoresho gakondo
Abayobozi batandukanye bafashe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/winner-rwanda-yafunguye-icyanya-cyahariwe-abana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)